Polisi y’u Rwanda (Rwanda National Police) yungutse abapolisi bato 2,072 bemerewe kwinjira muri urwo rwego kugira ngo bafatanye na bagenzi babo gukorera u Rwanda n’Abanyarwanda.
Umuhango wo kwakira abo basore n’inkumi bagize icyiciro cya 19 bamaze igihe kigera hafi ku mwaka bari mu mahugurwa, urimo kubera mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana, ukaba witabiriwe n’abayobozi bakuru batandukanye barimo Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, n’abayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda, hamwe n’abandi barimo ababyeyi n’abavandimwe b’abarangije amahugurwa.
Amwe mu masomo bahabwa igihe bavuye mu buzima busanzwe binjira muri Polisi, arimo aya gisirikare na Polisi, gukoresha intwaro, imyitozo yo kumva no kumvira amabwiriza n’ikinyabupfura, imyitozo ngororamubiri, kubungabunga ituze n’umutekano bya rubanda, amategeko, ubufatanye bwa Polisi n’abaturage, ubutabazi bw’ibanze, gucunga umutekano wo mu muhanda kandi banahawe ibiganiro kuri gahunda za Leta n’ibindi byinshi bitandukanye.
Abarangije amahugurwa bavuga ko amasomo bahawe azabafasha kubahiriza no kuzuza inshingano nshya bagiye gutangira.
Umwe muri bo witwa Abayisenga Jessica, avuga ko nta kabuza ko amasomo bahawe azabafasha kuzuza inshingano nshya bagiye gutangira.
Ati “Nshingiye ku bintu nize muri Polisi, amasomo twize azamfasha gufatanya n’abandi bapolisi nsanze mu mwuga, kurinda abaturage n’ibintu byabo.”
Mugenzi we ati “Twigishijwe ibintu byinshi, uburyo umupolisi ashobora gukora akazi ke ka buri munsi, ntabwo ngiye guhindura imikorere ya Polisi, ahubwo twebwe tuzanye imbaraga, kugira ngo tubashe gukorera hamwe na bakuru bacu dusanze mu kazi.”
Post comments (0)