Abagera kuri 47 baturutse mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zitandukanye mu Rwanda, basoje amahugurwa bari bamazemo amezi atanu, abera mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze.
Ni amahugurwa yerekeranye n’ubuyobozi, agenerwa ba Ofisiye bato yatangiye ku itariki 31 Nyakanga 2023, yitabiriwe n’abakozi bo mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko, barimo abapolisi 35 bo ku rwego rwa ba Ofisiye bato, 5 bo mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), 4 bo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) na 3 bo mu rwego rw’igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).
Bize amasomo atandukanye arimo imikorere y’akazi ka buri munsi, Ibikorwa byo gucunga umutekano, ubumenyi bwa Mudasobwa, ibijyanye n’ubushakashatsi, bakora n’urugendoshuri mu rwego rwo guhuza ibyo bize n’ibikorerwa mu kazi ahantu hatandukanye.
Yabashimiye umurava n’ubwitange bagaragaje mu gihe cy’amasomo kandi abasaba kuzakomeza kwihugura no gukoresha neza ubumenyi bungutse mu kazi ka buri munsi.
Post comments (0)