Nyuma y’uko ku wa 20 Ukuboza 2023, Dr Munyemana Sosthène ahamijwe ibyaha bitatu, agahanishwa gufungwa imyaka 24, yajuririye icyemezo cy’urukiko rwamuburanishije.
Dr Munyemana Sosthène
Si Dr Munyemana wajuriye gusa, kuko n’Ubushinjacyaha bw’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa bwahise bujurira, bitangazwa ku wa 28 Ukuboza 2023, ndetse ko yaba abunganira Dr Munyemana n’ubushinjacyaha, ngo batigeze bishimira imikirize y’urubanza.
Ubu bujurire buje bukurikira umwanzuro wafashwe n’Urukiko rwa Rubanda ruherereye i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Dr Munyemana Sosthène uzwi nk’umubazi w’i Tumba afungwa imyaka 24, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni mugihe we yaraburanye ahakana ibyaha.
Umwe mu bunganira abaregera indishyi muri uru rubanza Me Richard Gisagara aganira na KT Radio yatangaje ko abunganira Munyemana aribo batanze ubujurire kuko batanyuzwe n’imikirize y’urubanza.
Nk’umuntu ufite uburambe mu kunganira Abarokotse Jenoside mu 1994, mu manza cyane cyane zibera hanze y’u Rwanda, Me Gisagara, yavuze ko ubu bujurire buzaburanwa nko muri 2025, kuko umwaka wa 2024 ufite imanza ebyiri zihateganyijwe kandi uru rukiko rukaba ruburanisha imanza ebyiri zonyine ku mwaka.
Dr Munyemana Sosthène uzwi ku izina ry’ umubazi w’i Tumba (Le boucher de Tumba) yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Tumba (Huye) no mu yahoze ari Perefegitura ya Butare muri rusange.
Dr Munyemana yatangiye kuburanishwa ku wa 13 Ukuboza 2023, urubanza rwe rukaba rwari rubaye urwa Gatandatu u Bufaransa bukurikiranyeho Abanyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Post comments (0)