Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yashimye ubwitange bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda

todayDecember 30, 2023

Background
share close

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’abandi bagize Inzego z’Umutekano, imyitwarire myiza n’ubwitange mu kurinda Igihugu, yizeza ababuze ababo ko Leta izakomeza kubaba hafi.

Mu butumwa busoza umwaka wa 2023 Perezida Kagame yahaye RDF n’abandi bagize inzego z’Umutekano kuri uyu Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023, yagize ati “Ku miryango yabuze ababo batakaje ubuzima bitangira Igihugu, ndabashimira ubwo butwari, tuzakomeza kubaba hafi”.

Perezida wa Repubulika, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’Igihugu, yatangiye yifuriza abagore n’abagabo bari mu Ngabo no mu nzego z’umutekano bose iminsi mikuru myiza n’Umwaka mushya muhire wa 2024.

Umukuru w’Igihugu avuga ko umwaka mushya ari umwanya wo kwisuzuma no kongera gufata ingamba zo kurinda Igihugu cy’u Rwanda, hamwe no kugira uruhare mu iterambere ryacyo.

Perezida Kagame yagize ati “Ndabashimira ku myitwarire myiza n’ubwitange mu kurinda Igihugu, by’umwihariko abari kure y’imiryango yanyu muri ibi bihe by’iminsi mikuru”.

Ati “Ndabashimira umuhate n’ubwitange mu kubungabunga no kugarura amahoro n’umutekano ku mugabane wacu, haba mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abari mu butumwa ku bw’ubufatanye n’ibihugu by’inshuti. Muhagarariye indangagaciro z’Igihugu cyacu, mu bikorwa by’indashyikirwa n’ubunyamwuga”.

Umukuru w’Igihugu avuga ko ari iby’agaciro gakomeye kurinda “Igihugu cyacu”, anabasaba kubikorana umurava n’ubwitange.

Asoza ubu butumwa yongera kubifuriza bose hamwe n’imiryango yabo Umwaka mushya muhire.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Munyemana wahamijwe Jenoside yajuriye, Ubushinjacyaha na bwo burajurira

Nyuma y’uko ku wa 20 Ukuboza 2023, Dr Munyemana Sosthène ahamijwe ibyaha bitatu, agahanishwa gufungwa imyaka 24, yajuririye icyemezo cy’urukiko rwamuburanishije. Dr Munyemana Sosthène Si Dr Munyemana wajuriye gusa, kuko n’Ubushinjacyaha bw’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa bwahise bujurira, bitangazwa ku wa 28 Ukuboza 2023, ndetse ko yaba abunganira Dr Munyemana n’ubushinjacyaha, ngo batigeze bishimira imikirize y’urubanza. Ubu bujurire buje bukurikira umwanzuro wafashwe n’Urukiko rwa Rubanda ruherereye i Paris […]

todayDecember 30, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%