Iyi ministeri ku wambere nibwo yatangaje ko inkingo zahageze, zishobora kuba zihagije mu gukingira abana bafite hagati y’amezi 8 n’umwaka n’amezi abiri. Izo nkingo zinjijwe muri Gaza zinyuze ku mupaka wa Rafah, kuruhande rwa Misiri ku bufatanye na guverinoma y’iki gihugu yatanze ububiko bwo kuzikonjesha.
Israheli yatangaje kuwa gatanu wicyumweru gishije yavuze ko ishobora korohereza inkingo zikinjira muri Gaza, mu rwego rwo gufasha gutuma indwara zidakwirakwira.
Yasser Bouzia, ushinzwe ububanyi n’amahanga muri minisiteri y’ubuzima i Ramallah, yavuze ko hari abana babarirwa mu bihumbi 60 baherutse kuvukira mu ntara ya Gaza, ubusanzwe bagombye gukingirwa, ariko batabasha kubona serivise z’ubuvuzi.
Uwo muyobozi yavuze ko, gutanga izo nkingo, bishobora kutazoroha kubera ko abari batuye intara ya Gaza hafi ya bose, bakuwe mu byabo n’intambara. Ababarirwa mu bihumbi amagana baba mu mahema cyangwa ahandi hantu babaye bikinze.
Muri izo nkingo harimo iz’indwara ya Rubewole, Imbasa, Iseru n’Akaniga. Zaguzwe na minisiteri y’ubuzima ya palestina. Izindi zatanzwe n’ishami rya UN ryita ku bana, UNICEF.
Post comments (0)