Inkuru Nyamukuru

Inkingo zo gukingira abana zageze muri Gaza

todayJanuary 2, 2024

Background
share close

Minisiteri y’Ubuzima muri Palestina yatangaje ko inkingo zo kurinda abana indwara zitandukanye harimo imbasa n’iseru zagejejwe mu ntara ya Gaza gufasha urwego rw’ubuvuzi kwita ku bibazo by’ubuzima byihutirwa bikomeje kwiyongera.

Ibitero byo ku butaka bya Israheli byahagaritse serivisi z’ubuvuzi muri Gaza, harimo n’iz’inkingo zafashaga gukumira indwara zandura mu bana, zari zararwanyijwe binyuze muri gahunda z’ikingira.

Iyi ministeri ku wambere nibwo yatangaje ko inkingo zahageze, zishobora kuba zihagije mu gukingira abana bafite hagati y’amezi 8 n’umwaka n’amezi abiri. Izo nkingo zinjijwe muri Gaza zinyuze ku mupaka wa Rafah, kuruhande rwa Misiri ku bufatanye na guverinoma y’iki gihugu yatanze ububiko bwo kuzikonjesha.

Israheli yatangaje kuwa gatanu wicyumweru gishije yavuze ko ishobora korohereza inkingo zikinjira muri Gaza, mu rwego rwo gufasha gutuma indwara zidakwirakwira.

Yasser Bouzia, ushinzwe ububanyi n’amahanga muri minisiteri y’ubuzima i Ramallah, yavuze ko hari abana babarirwa mu bihumbi 60 baherutse kuvukira mu ntara ya Gaza, ubusanzwe bagombye gukingirwa, ariko batabasha kubona serivise z’ubuvuzi.

Uwo muyobozi yavuze ko, gutanga izo nkingo, bishobora kutazoroha kubera ko abari batuye intara ya Gaza hafi ya bose, bakuwe mu byabo n’intambara. Ababarirwa mu bihumbi amagana baba mu mahema cyangwa ahandi hantu babaye bikinze.

Muri izo nkingo harimo iz’indwara ya Rubewole, Imbasa, Iseru n’Akaniga. Zaguzwe na minisiteri y’ubuzima ya palestina. Izindi zatanzwe n’ishami rya UN ryita ku bana, UNICEF.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kubera ibyo twanyuzemo, ntabwo turi abo gukangika – Umuvugizi wungirije wa RDF

Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Col Simon Kabera, yahumurije Abanyarwanda abasaba kudakangwa n’amagambo y’Abakuru b’ibihugu bya Congo (DRC) n’u Burundi, yizeza ko u Rwanda n’abaturage barinzwe neza. Lt Col Simon Kabera Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Félix Antoine Tshisekedi, na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bamaze igihe bikoma u Rwanda ndetse ko biyemeje kururwanya, bakaba barushinja gutera inkunga imitwe ihanganye n’ubutegetsi bwabo. Leta y’u […]

todayJanuary 2, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%