Bamwe mu bantu bafite ubumuga bakora ubushakashatsi butandukanye, baremeza ko ubushakashatsi bakora bugira uruhare mu gufasha inzego gufata ibyemezo bikumira ihezwa ku bantu bafite ubumuga. Minisiteri y’Uburezi, igaragaza ko n’ubwo ubwo bushakashatsi bukorwa n’Abantu bafite ubumuga idakunda kububona, ariko ngo nta gushidikanya ko iyo bukozwe butanga umusanzu mu guhindura imibereho y’Abantu bafite ubumuga.
Dr Nicodeme Hakizimana, Umushakashasti akaba ari n’Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda w’Abantu bafite ubumuga bw’uruhu (OIPPA).
Agaruka ku bushakashasti yakoze bugamije kureba imbogamizi abana bafite ubumuga bw’uruhu bahura na zo mu myigire yabo.
Dr Nicodeme Hakizimana afite ubumuga bw’uruhu. Agaragaza ko muri ubu bushakashatsi byagaragaye ko abarimu batari basobanukiwe uburyo bwihariye bwo kwita ku banyeshuri bafite ubumuga bw’uruhu, bityo bakaba batarabashaga kubafasha uko bikwiriye.
Nyuma yo kumurikira ubu bushakashatsi Ikigo cy’Igihugu kita ku burezi (REB), hahise hafatwa umwanzuko ko inyoborabarezi (teaching guide), hongerwamo uburyo umwarimu yafasha abana bafite ubumuga bw’uruhu ku ishuri.
Agira ati “Ikintu nishimira ni uko nibura ubushakashatsi nakoze, bwagize impinduka mu gihugu hose. Uyu munsi inyoborabarezi ikoreshwa mu kwigisha, yongewemo uburyo umwarimu yafasha umwana ufite ubumuga bw’uruhu ku ishuri”.
Dr Beatha Mukarwego, na we ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, by’umwihariko muri Koleji y’Uburezi. Nk’umushakashatsi kandi ufite ubumuga bwo kutabona, Dr Mukarwego yakoze ubushakashasti butandukanye, haba mu Rwanda ndetse no muri Kenya, bwose bugamije gukemura ibibazo bigaragara mu myigire n’imyigishirize y’abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona.
Dr Mukarwego avuga ko ubushakashatsi yagiye akora bwagiye butanga impinduka mu myigishirize, ariko bukanatanga amasomo kuri bamwe mu babyeyi batumvaga akamaro ko kujyana abana babo bafite ubumuga mu mashuri.
Ati “Akenshi mu bushakashatsi tgenda tugaragariza ababyeyi bafite abana bafite ubumuga, ukabaha ubutumwa ugendeye ku ngero zifatika. Ukamwereka ko hari abantu bafite ubumuga bize kandi bafite ibyo bagezeho, bityo na bo bagashishikarira kujyana abana babo mu mashuri”.
Yaba Dr Mukarwego Beatha ndetse na Dr Hakizimana Nicodeme, bombi bahuriza ku kuba n’ubwo hari ibyagiye bikemuka mu birebana n’imibereho y’abantu bafite ubumuga by’umwihariko mu birebana n’uburezi, ariko ngo haracyagaragara imbogamizi, ahanini zishingiye ku kuba nta bikoresho bihagije biri mu mashuri.
Kuri Aba bombi kandi n’ubwo bishimira intambwe imaze guterwa mu kudaheza abantu bafite ubumuga, banagaruka ku rugendo rukiri rurerure kuri iyi ngingo.
Ubushakashatsi aba bombi bakoze, ahanini bwibanze ku burezi bw’abana bafite ubumuga mu byiciro bitandukanye.
Kobusingye Mary, ushinzwe gahunda y’Uburezi Budaheza muri Minisiteri y’Uburezi, agaragaza ko n’ubwo hari ubushakashatsi bukorwa ntibabumenye, ariko ngo nta kabuza ko buza bushakira ibisubizo bimwe mu bibazo bikibangamiye imyigire n’imyigishirize y’abantu bafite ubumuga.
Aba bashakashatsi bagaragaza ko n’ubwo hari byinshi byakozwe mu kudaheza abantu bafite ubumuga by’umwihariko mu burezi, hagikenewe gukomeza gushyira imbaraga cyane cyane mu guhugura abarimu kugira ngo bamenye uburyo bwo gufasha abana bafite ubumuga bigisha, ndetse no guhugura ibyiciro bitandukanye by’abantu bafite ubumuga, na bo bakamenya uburenganzira bwabo.
Post comments (0)