Inkuru Nyamukuru

Abapolisi 22 basoje amahugurwa yo gukoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano

todayJanuary 10, 2024

Background
share close

Ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano (Canine Brigade) giherereye mu Karere ka Gasabo, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa ajyanye no gukoresha imbwa mu bikorwa byo gusaka.

Ni amahugurwa y’ibyumweru bibiri yasojwe ku wa Kabiri tariki 09 Mutarama aho yari yitabiriwe n’abapolisi 22, bahabwaga imyitozo yo kumenyereza imbwa no kuzifashisha mu bikorwa bitandukanye byo gutahura ibihungabanya umutekano (Bonding and Familiarisation).

Bahawe amasomo atandukanye arimo gusaka imodoka, gusaka imizigo, gusaka mu nyubako no gusaka ahantu harambuye.

Ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe amahugurwa, Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga, yavuze ko Polisi y’u Rwanda yahisemo gushyira mu by’ibanze kubaka ubushobozi nk’urufunguzo rufasha mu guhangana n’ibyaha.

Yagize ati: “Inshingano y’ibanze ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano, ni uko abanyarwanda babaho mu mutekano n’amahoro ari nabyo soko y’iterambere rirambye. 

Uko Isi irushaho gutera imbere mu ikoranabuhanga ni nako ibyaha byiyongera, abanyabyaha bagashaka gukoresha amayeri menshi, niyo mpamvu hashyirwa imbere kubaka ubushobozi kugira ngo bidufashe guhora mu ntera ndende kure y’abanyabyaha.” 

Yongeyeho ati: “Aya mahugurwa ni amwe mu bisubizo biganisha mu nzira nziza yo guhangana n’abakora ibyaha kuko ari amahirwe akomeye azamurira ubumenyi n’ubushobozi abapolisi bakoresha imbwa zisaka abanyabyaha bagatahurwa mu buryo bwihuse.”

ACP Rugwizangoga yashimiye abagize uruhare mu gutanga amahugurwa, avuga ko ashingiye ku myitozo abitabiriye amahugurwa berekanye, bigaragaza ko intego zayo zagezweho, abasaba kuzakoresha neza ubumenyi bungutse mu kazi kabo ka buri munsi.

Jonathan Hernandez, umwe mu barimu batangaga amahugurwa ukomoka mu gihugu cy’u Buholandi, mu ijambo rye, yavuze ko imbwa zifashishwa mu gusaka zitanga umusanzu ukomeye mu bikorwa by’umutekano ariko ko kuzikoresha bisaba kuba ufite umwete n’imyitwarire myiza kugira ngo ubashe kwitondera na buri myitwarire yazo n’ubusobanuro zitanga kugira ngo ubashe gukora akazi neza.

Ishami rya Polisi rikoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano ryatangiye gukora mu mwaka wa 2000, kuri ubu rikaba rifite imbwa zirenga 130 zifashishwa mu bikorwa byo gusaka ahari ibitemewe n’ibishobora guhungabanya umutekano nk’ibiturika (ibisasu) ndetse n’ibiyobyabwenge zikagaragaza byihuse umuntu ufite cyangwa ahantu hari kimwe muri byo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Bakomeje gushakisha umuntu umaze iminsi ibiri agwiriwe n’ikirombe

Umuturage umwe wari ucumbitse mu Murenge wa Nyarusange, mu Kagari ka Rusovu mu Mudugudu wa Mututu, yagwiriwe n’ikirombe cyo muri uwo Mudugudu, ubwo yari yajyanyemo na mugenzi we mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe, inzego z’ubuyobozi ku bufatanye n’abaturage bakaba barimo gukora ibishoboka ngo abe yakurwamo. Baravana itaka mu myobo ngo barebe ko bamugeraho Uwo waheze mu kirombe kuva ku ya 08 Mutarama 2024, yitwa Twagirimana ariko bakamwita Alexis, akaba yacukuraga mu […]

todayJanuary 10, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%