Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Bakomeje gushakisha umuntu umaze iminsi ibiri agwiriwe n’ikirombe

todayJanuary 10, 2024

Background
share close

Umuturage umwe wari ucumbitse mu Murenge wa Nyarusange, mu Kagari ka Rusovu mu Mudugudu wa Mututu, yagwiriwe n’ikirombe cyo muri uwo Mudugudu, ubwo yari yajyanyemo na mugenzi we mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe, inzego z’ubuyobozi ku bufatanye n’abaturage bakaba barimo gukora ibishoboka ngo abe yakurwamo.

Baravana itaka mu myobo ngo barebe ko bamugeraho

Uwo waheze mu kirombe kuva ku ya 08 Mutarama 2024, yitwa Twagirimana ariko bakamwita Alexis, akaba yacukuraga mu butaka bw’uwitwa Welars bivugwa ko ari na we wakoreshaga aho hantu.

Amakuru agaragarira abagera ahabere iyi mpanuka, ni uko hari imyobo myinshi yinjira mu kuzimu, ibyobo biri mu mirima, bigaragara ko hangirika kubera ubucukuzi butemewe.

Hanagaragara kandi ubutaka bwo mu kuzimu bwazamuwe bw’ibara ry’umweru, ari naryo bayungururamo amabuye ya koruta, icyakora nta muntu ushaka kugaragaza ukuri ku bikorwa by’ubucukuzi bihakorerwa, kuko abahaturiye benshi ngo na bo bakora ako kazi katemewe.

Kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru, inzego z’umutekano, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abaturage, barimo gukora ubutabazi ngo uwahezemo akurwemo, hakanifashishwa batiri zohereza umwuga mu myobo ngo niba uwahezemo akiri muzima abashe guhumeka. Icyakora kuko hari kwifashishwa amaboko mu guhererekanya igitaka basibura umwobo, biracyagoye ngo bamuhereho kuko ngo ashobora kuba yaheze muri metero zigera kuri 50 z’ubujyakuzimu

Aho hantu bivugwa ko abahacukura bashobora kwinjiramo basaga 35, bakajya bahererekanya udufuka tw’umucanga urimo amabuye y’agaciro, bayungurura mu buryo butemewe ku buso bugera nko kuri hegitari imwe.

Amakuru avuga ko uwaheze mu kirombe asanzwe ari ku rutonde rw’abakora ubucukuzi butemewe muri ibyo bice, kuko aherutse no gufatirwa mu banyogosi (abacukuzi batemewe).

Mu nama yo mu kwezi k’Ugushyingo 2023, yahuje abayobozi ba Kompanyi zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abayobozi b’inzego z’ibanze batunze agatoki ba nyiri amakompanyi kuba inyuma y’ubucukuzi butemewe, icyakora bakabihakana bavuga ko abacukura mu buryo butemewe babikora bihishe, ku buryo bitamenyekana.

Igitangaje ni uko amakuru atangwa ahabereye iyi mpanuka, bivugwa ko hashize nk’imyaka ibiri hacukurwa mu buryo butemewe, ariko byananiranye kubuhagarika.

Hari amakuru avuga ko hafi y’ahabereye impanuka n’ubundi haheruka gupfira abandi bantu, bari mu bucukuzi butemewe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umutwe wa Hezbollah wagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Israheli

Umutwe w’abarwanyi ba Hezbollah wagabye ibitero ku birindiro by’igisirikare cya Israheli nyuma y’urupfu rwa bamwe mu bayobozi bakuru b'uyu mutwe. Uwo mutwe ukorera muri Lebanon watangaje ko wakoze ibyo bitero ku wa Kabiri ukoresheje utudege tutagira abapilote (Drones) ku birindiro by’igisirikare cya Israheli. Hezbollah yatangaje ko byari ibitero byo kwihorera ku rupfu rw’umumwe mu bayobozi bawo aheruka kwicwa. Ni mugihe umutwe wa Hamas watangaje ko icyo gitero cya drones cyari […]

todayJanuary 10, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%