Inkuru Nyamukuru

Umutwe wa Hezbollah wagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Israheli

todayJanuary 10, 2024

Background
share close

Umutwe w’abarwanyi ba Hezbollah wagabye ibitero ku birindiro by’igisirikare cya Israheli nyuma y’urupfu rwa bamwe mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe.

Uwo mutwe ukorera muri Lebanon watangaje ko wakoze ibyo bitero ku wa Kabiri ukoresheje utudege tutagira abapilote (Drones) ku birindiro by’igisirikare cya Israheli. Hezbollah yatangaje ko byari ibitero byo kwihorera ku rupfu rw’umumwe mu bayobozi bawo aheruka kwicwa.

Ni mugihe umutwe wa Hamas watangaje ko icyo gitero cya drones cyari kigambiriye ibirindiro bya Israheli biri ahitwa Safed mu karere kari ku birometero 10 uvuye ku mupaka wa Israheli na Lebanon.

Igisirikare cya Israyeli cyavuze ko cyaburijemo ibyo bitero by’utwo tudege tutari duke twambutse tuva mu kirere cya Lebanon tugana muri Israheli. Israheli ivuga kandi ko kimwe mubigisigazwa by’igisasu cyaguye mu birindiro biri mu Majyaruguru ya Israheli. Bavuze ko nta muntu, wakomeretse kandi ko ntacyangiritse.

Abashinzwe umuteakano muri Israheli batangaje ko igitero cy’indege ya Israheli itagira umupilote cyarashe imodoka yari iri mu Majyepfo ya Lebanon gihitana abantu batatu.

Ibyo bibaye nyuma y’umusi umwe Israheli igabye igitero mu Majyepfo ya Lebanon. Icyo gitero cyahitanye umwe mu bakomanda b’abarwanyi ba Hezbollah uzwi nka Wissam al-Tawil. Uyu bivugwa ko yari afise uruhare rukomeye mu gutegura ibikorwa bya gisirikare bya Hezbollah, muri ako karere.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umujyi wa Kigali washyizeho amabwiriza agenga abanyura mu nzira zagenewe siporo

Umujyi wa Kigali washyizeho amabwiriza agenga abagenda mu nzira zagenewe siporo zikikiye ibibuga bya Kigali Golf Nyarutarama ku ruhande rwa Kacyiru, aho umuntu ugenda muri izo nzira atemerewe gucira hasi no kwitwaza inkoni cyangwa imbwa. Umujyi wa Kigali washyizeho amabwiriza agenga abanyura mu nzira za siporo Ni umuhanda ureshya n’ibilometero 2 na metero 400, urimo tapi y’ibara ry’icyatsi kibisi, ukaba waragenewe abantu bari mu marushanwa yo gusiganwa biruka n’amaguru, ariko […]

todayJanuary 10, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%