Inkuru Nyamukuru

Ernest Rwamucyo yatorewe kuyobora Inama y’Ubutegetsi ya UNICEF

todayJanuary 11, 2024

Background
share close

I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku itariki 10 Mutarama 2024, Inama y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, yatoye Ambasaderi Ernest Rwamucyo kuba Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’uyu muryango, asimbura Christina Markus Lassen wo muri Denmark, wari umaze umwaka kuri izi nshingano.

Ernest Rwamucyo yatorewe kuyobora Inama y’Ubutegetsi ya UNICEF

Ambasaderi Rwamucyo yungirijwe na ba Visi Perezida bane barimo José Alfonso Blanco Conde, uhagarariye Repubulika ya Dominikani muri UN, Lachezara Stoeva uhagarariye Bulgaria, Jonibek Ismoil Hikmat uhagarariye Tajikistan na Stefan Pretterhofer uhagarariye Autriche.

Ambasaderi Rwamucyo ahawe izi nshingano nyuma y’igihe gito Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village urugwiro tariki 20 Ukwakira 2023, yemeje aba Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri UN, asimbuye Ambasaderi Claver Gatete uherutse kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya UN, ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA).

Amb. Rwamucyo yahagarariye u Rwanda muri UN yari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, ndetse aruhagarariye no mu bindi bihugu birimo Malaysia, Philippines na Thailand.

Ambasaderi Ernest Rwamucyo

Amb. Rwamucyo inshingano yahawe zo kuyobora Inama Y’Ubutegetsi ya UNICEF, azazimaraho igihe cy’umwaka umwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umujyi wa Kigali ugiye kujya uhana abazunguzayi, ababagurira n’ababaha igishoro

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangarije abacuruza mu kajagari (bitwa abazunguzayi), ababaha ibicuruzwa ndetse n’abagura ibyo bintu bitemewe, ko bugiye gukaza ibihano ariko bubanje guha igishoro abazunguzayi no kububakira amasoko. Abazunguzayi bagiye guhabwa igishoro ubundi uzasubira mu muhanda ahanwe Amabwiriza y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, avuga ko umuzunguzayi n’umukiriya we, iyo bafashwe, buri muntu acibwa ihazabu y’ibihumbi 10Frw, yaba ari uwahaye umuzunguzayi aho gukorera hatemewe agahanishwa ihazabu y’ibihumbi 100Frw. Ubuyobozi bw’Umujyi […]

todayJanuary 10, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%