Inkuru Nyamukuru

Malawi irimo kohereza urubyiruko mu mirimo y’ubuhinzi muri Israheli

todayJanuary 11, 2024

Background
share close

Leta ya Malawi iri kohereza urubyiruko rwayo muri Isiraheli gukorayo ibikorwa by’ubuhinzi, mu gihe iki gihugu kiri mu ntambara gihanganyemo n’umutwe wa Hamas.

Hari abanenga iyi gahunda bakavuga ko ikorwa mu ibanga ndetse ikaba igaragaza uburyo bushimangira ikibazo gikomeye cy’ibura ry’akazi mu gihugu.

Iyi gahunda yo kujya muri Isiraheli yitabiriwe n’umubare munini w’urubyiruko rugaragara ku mirongo miremire y’abiyandikisha, aho bizeye kuzasangaho abandi bagera kuri 600 boherejweyo binyuze muri gahunda y’ubuhinzi.

Kuva aho Isiraheli itangiriye intambara n’umutwe wa Hamas igahamagaza ba sekombata, ntabwo Malawi ari cyo gihugu cyonyine Isirayeli iri gushakamo abakozi bo kuziba icyuho kigaragara mu buhinzi.

Si Malawi gusa kuko Kenya nayo yohereje abaturage bayo bagera ku 1,500 mu Ukuboa umwaka ushize. Isiraheli yatangaje ko ibikorwa byo gushaka abandi bakozi bavuye muri Uganda na Tanzaniya nabyo biri mu nzira.

Gusa ikinyuranyo ni uko iyi gahunda yo kujyana abanyamalawi muri Isiraheli yo yakuruye impaka nyinshi, kuko iki gihugu gishinjwa kubikora mu ibanga.

Ambasaderi wa Isirayeli Michael Lotem muri Malawi aherutse kubwira ikinyamakuru cy’imbere mu gihugu ko kohereza urubyiruko gukora muri Isirayeli ari inyungu z’ibihugu byombi.

Ijwi ry’Amerika ritangaza ko kugeza mu mpera z’umwaka ushize wa 2023 amasezerano y’ubwumvikane yaratarashyirwaho umukono nk’uko byatangajwe na Moses Kunkuyu, umuvugizi wa Leta ya Malawi.

Gusa, Leta yumvikanisha ko binyuze muri gahunda yo guhanahana abakozi igihugu kihabonera amadovize mu gihe urubyiruko rubonye akazi hanze.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Babangamiwe n’umunuko uturuka mu byobo byirohamo imyanda

Abaturiye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi(IDP Model Village) uherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bavuga ko ibyobo bifata imyanda (fosses septiques) byubatswe rwagati mu ngo byegeranye na bo, bikaba bitarigeze bipfundikirwa, bikomeje kubateza umunuko ukabije, imibu ndetse hakaba hari n’impungenge ko hari abashobora kuzagwa muri iyo myanda bakahaburira ubuzima. Hari impungenge ko abantu bashobora kugwa muri ibi byobo byirohamo imyanda bakahaburira ubuzima Abafite iki kibazo ni abo mu […]

todayJanuary 11, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%