Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 60 y’impinduramatwara muri Zanzibar

todayJanuary 12, 2024

Background
share close

Perezida Paul Kagame ari mu bakuru b’ibihugu bitabiriye umuhango wo kwizihiza imyaka 60 ishize habaye impinduramatwara muri Zanzibar mu birori byabereye kuri Amaan Stadium.

Perezida Kagame yageze muri Zanzibar mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama aho yakiriwe na mugenzi we wa Zanzibar, Dr Hussein Ali Mwinyi, akaba ari we Mukuru w’Inama ishinzwe Impinduramatwara muri Zanzibar. 

Umukuru w’Igihugu yifatanyije na Dr. Hussein Ali Mwinyi, Perezida wa Zanzibar, Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Tanzaniya, Yoweli Kaguta Museveni, Perezida wa Uganda n’abandi bayobozi batandukanye bo mu karere.

Zanzibar ifatwa nk’igihugu cyigenga kuri gahunda zimwe na zimwe, ariko ibirebana n’ubusugire n’ubwigenge kikabigenerwa na Leta ya Tanzania muri rusange.

Muri Mutarama 1964, nibwo birabura ari na bo bagize umubare munini mu batuye Zanzibar, babifashijwemo n’Abongereza, bakuyeho ubutegetsi bw’Abarabu bw’uwitwaga Sultan wa Zanzibar wari ushyigikiwe na Oman, bamushinja gutegekesha igitugu.

Abo birabura bari bayobowe na John Okello, bahanganye na Polisi bayambura intwaro, bafata umurwa mukuru wa Zanzibar Town, bahirika Sultan na Leta ye, bahita bunga Zanzibar ku gihugu cya Tanzaniya, icyo gihe cyari Tanganyika.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Wari uzi itandukaniro riri hagati y’icyaha cya Jenoside n’icyibasira inyokomuntu?

Icyaha cya Jenoside ndetse n’icyibasiye inyokomuntu ni ibyaha bidasanzwe mu gihe cy’amakimbirane, ndetse usanga byose byibasira abaturage mu buryo bukomeye ariko bikagira aho bitandukaniye bitewe n’uburyo bikorwamo. Jenoside yose igira uko itegurwa, ntabwo ipfa kuba ndetse n’umugambi wayo usanga ari inzira ndende ifata igihe nk’uko byagaragaye mu mateka y’u Rwanda, guhera mu gihe cy’Abakoloni hashyirwaho indangamuntu irimo amoko n’amategeko asumbanya Abanyarwanda. Mu gushaka kumenya itandukaniro riri hagati y’ibi byaha byombi […]

todayJanuary 12, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%