Uncategorized

Polisi y’u Rwanda irashima abaturarwanda bitandukanya n’ibikorwa bya magendu

todayJanuary 12, 2024

Background
share close

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturarwanda bitandukanya n’abakora ubucuruzi bwa magendu, batanga amakuru atuma buburizwamo, ibakangurira gukomeza ubwo bufatanye kandi iburira abakomeje kwishora muri ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, mu butumwa yatanze ku wa Kane tariki 11 Mutarama, yashimiye abaturage bo muri iyi Ntara batanga amakuru atuma abijandika muri ubu bucuruzi bafatwa.

Aragira ati: “Ubucuruzi bwa magendu buri mu bikunze kugaragara mu ntara y’Iburengerazuba, biturutse ku kuba ihana imbibi n’ibihugu bitandukanye, aho usanga abantu bambuka bakajya muri ibyo bihugu, mu kugaruka bakagarukana magendu n’ibindi bicuruzwa bitemewe mu Rwanda.”

Yakomeje ati: “N’ubwo bimeze bityo ariko abenshi mu bishora muri ibyo bikorwa barafatwa biturutse ahanini ku makuru atangwa n’abaturage, bagakurikiranwa, ari nayo mpamvu tuboneraho gushimira abaturage ku bufatanye bwabo n’inzego z’umutekano, tubasaba kurushaho kubishyiramo imbaraga kugira ngo n’abagica izo nzego mu rihumye bafatwe.”

SP Karekezi yaboneyeho no kwihanangiriza abakora ubu bucuruzi bwa magendu, aho yatanze urugero rw’aho ku wa Gatatu, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, mu kagari ka Rugari, umurenge wa Macuba wo mu Karere ka Nyamasheke, hagaragaye ibicuruzwa bya magendu birimo amabalo atatu, yafatiwe mu rugo rw’umugabo w’imyaka 39, wari wayinjije mu gihugu mu buryo bwa magendu. 

Ni mu gihe mu murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru, ahagana ku isaha ya saa sita z’amanywa yo ku wa Gatatu tariki 10 Mutarama, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, naho hafatiwe umugabo w’imyaka 42, wari utwaye magendu mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux, nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza.

Mu byo yafatanywe harimo, amabalo 13 y’imyenda ya caguwa, ibilo 45 by’inkweto n’amacupa 144 y’inzoga zo mu bwoko bwa Chief Waragi bya magendu.

SP Mwiseneza nawe yashimiye uruhare abaturage bakomeje kugira mu kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha muri rusange, avuga ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gukora ibikorwa byo kubirwanya ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, bityo ko n’abatarafatwa bakwiye kubivamo mu maguru mashya. 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

UR/Huye: Abiga mu myaka ya nyuma bababajwe no kwimwa mudasobwa

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR/Huye) hatanzwe mudasobwa ku banyeshuri bahiga, ariko abari mu myaka ya nyuma batunguwe banababazwa no kuba bo batazihawe. Kuba batabyishimiye ahanini bituruka ku kuba bageze mu gihe bazikeneye cyane, nk’uko babigaragarije abababwiye ko bo ntazo bari buhabwe. Jérémie Niyiguha yagize ati "Ntabwo tunejejwe n’ibibaye kuko ni twe tugeze mu bihe tuzikeneye cyane mu byo kwandika […]

todayJanuary 12, 2024


Similar posts

Uncategorized

Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Angola, Tete Antonio, wamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, João Manuel Gonçaves Laurenço, usanzwe ari umuhuza mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. […]

todayDecember 19, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%