Inkuru Nyamukuru

TECNO yamuritse telefone zitanga amahirwe yo kureba umukino wa nyuma wa AFCON

todayJanuary 13, 2024

Background
share close

TECNO Mobile Rwanda yashyize ku isoko telefone za SPARK 20 Series zishobora gutanga amahirwe yo kureba umukino wa nyuma w’igikombe cya Africa (AFCON) gitangira kubera muri Ivory Coast guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2023, ku nshuro yacyo ya 34, aho TECNO ari umwe mu baterankunga bacyo.

Mu rwego rwo gushimisha no guha ibyiza Abanyarwanda, TECNO yatanze amahirwe by’umwihariko ku bakiriya bayo, yo kureba umukino wa nyuma wa AFCON ku muntu ushobora gutsindira imwe muri telefone za SPARK 20 Series bashyize ku isoko.

Telefone za SPARK 20 Series zashyizwe ku isoko ry’u Rwanda ni SPARK 20 na SPARK 20 Pro Plus, ifite ubushobozi bwo gufotora no gukinirwaho imikino (games) burenze ubw’izindi zose zigeze gushyirwa ku isoko na TECNO.

SPARK 20 Pro Plus ifite ububiko bungana na 256 GB, Megapixels 108 kuri camera y’imbere na 32 kuri camera y’inyuma (ifata selfie), mu gihe SPARK 20 ifite ububiko bungana na 128 GB.

SPARK 20 Pro Plus ifite ubushobozi bwo gufotora ndetse no kubika umuriro birenze izindi telefone zose TECNO yigeze gushyira ku isoko mbere

Ni telefone ifite RAM 8 ishobora kongerwa ikagera kuri 16, ikagira bateri (battery) ifite ubushobozi bwo kubika umuriro ungana na 5000 mAh, n’umubyimba wa screen ungana na 120 Hz.

SPARK 20 Pro Plus iragura amafaranga y’u Rwanda 2,69,900 mu gihe SPARK 20 igura 1,99,900, zikaba ziboneka mu maduka yose ya TECNO ari hirya no hino mu gihugu.

Umuntu uyiguze ahabwa na Simcard ya Airtel iriho internet ashobora gukoresha mu gihe cy’ukwezi ifite GB 15, ariko akarusho akaba ashobora no kujya mu banyamahirwe bashobora gutsindira itike yo kujya kureba umukino wa nyuma wa AFCON, nta kindi kiguzi bimusabye uretse icyo yatanze gusa kuri telefone.

Umukozi wa TECNO ushinzwe imenyekanishabikorwa Eddy Mucyo, avuga ko mu mwaka ushize basinyanye amasezerano na CAF, y’uko bazakorana mu gikombe cya Afurika yaba mu kumenyekanisha ibikorwa bya TECNO cyangwa ibya AFCON ibinyujije mu bakiriya bayo, no gutanga amahirwe ku bakiriya ba TECNO yo kureba igikombe cya Afurika.

Eddy Mucyo avuga ko buri wese uzagura telefone ya SPARK 20 afite amahirwe yo gutombora itike yo kujya kureba umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika

Ati “By’umwihariko mu Rwanda nibwo twavuze tuti reka izi telefone dusohoye, duhe abakiriya ba TECNO amahirwe yo kujya kureba igikombe cya Afurika umukino wa nyuma. Icyo bisaba nta kindi urajya mu iduka ukagura telefone ya SPARK 20 Pro Plus cyangwa SPARK 20. Baguha agapapuro ukakabika, ku itariki 31 tuzavuga umunyamahirwe watsindiye kuzajya kureba igikombe cya Afurika.”

Umuhanzi Alyn Sano ni Brand Ambassador wa SPARK 20 Series (ni ukuvuga ushinzwe kumenyekanisha izo telefone) . Avuga ko yasanze ubwoko bwa telefone za TECNO bwamuritswe ari bwiza cyane, ari na yo mpamvu yahisemo gukorana na bo.

Alyn Sano ni we Brand Ambassador mushya wa TECNO

Ati “Ikintu nazibabwiraho ni uko zifite bateri (battery) ushobora kumarana iminsi, ni bateri nziza ntigeze mbona muri telefone zose naba nzi, zifite ububiko bunini, kandi zishobora no kwinjiza umuriro byihuse (fast charging), ni ukuvuga ngo yaje ari igisubizo cya za telefone zasabaga ko ba nyirazo birirwa bagendana Power Bank (agakoresho kabika umuriro), rero umukunzi w’icyiza akunde SPARK 20.”

Umuntu uzaba waguze telefone ya SPARK 20 agatsindira kuzajya kureba umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika azatangazwa tariki 31 Mutarama 2024

Uguze telefone ya TECNO aba afite garanti (Warrantee) ingana n’amezi 13.

TECNO ikorera mu bihugu birenga 70 byo hirya no hino ku Isi.

Alyn Sano ni umwe mu bazajyana n’uzagira amahirwe yo kujyanwa na TECNO kureba umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Tanzania basinyanye amasezerano yo guteza imbere inganda zitunganya amata

Ibihugu by’u Rwanda na Tanzania, tariki 12 Mutarama 2024, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’amata. Aya masezerano yashyiriweho umukono muri Zanzibar n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, ndetse Minisitiri w’ubworozi n’uburobyi muri Tanzaniya, Abdallah Hamis Ulega. Muri Kanama ya 2021 ubwo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yagiriraga uruzinduko rwe mu Rwanda, hasinywe amasezerano mu […]

todayJanuary 13, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%