Inkuru Nyamukuru

Ukraine yatwitse ibigega bya Peteroli by’u Burusiya

todayJanuary 20, 2024

Background
share close

Ibigega bibikwamo peteroli mu karere Bryansk mu burengerazuba bw’Uburusiya, byafashwe n’umuriro biragurumana nyuma y’igitero cyagabwe na Ukraine hakoreshejwe indege zo mu bwoko bwa drone.

Umuyobozi w’akarere ka Bryansk, Alexander Bogomaz, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Uburusiya, Tass, ko ibigega bine bya peteroli bifite metero kibe 6000 (litiro zisaga miliyoni 6) byafashwe n’inkongi y’umuriro.

Bogomaz yavuze ko ibi bigega byafashwe n’umuriro waturutse ku bisate by’indege yo mu bwoko bwa drone yahanuwe n’ingabo z’Uburusiya, bityo intwaro yari yikoreye zikitura kuri ibyo bigega.

Yavuze ko ingabo z’Uburusiya zahanuye izindi drones zzari zoherejwe na Ukraine ku wa gatanu mu karere ka Bryansk, gahana imbibe n’igihugu cya Ukraine, gusa avuga ko ntawakomerekeye muri ibyo bitero.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Ni nde uzirengera igihombo cyo gusubiramo imihanda ya kaburimbo?

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, aratangaza ko kompanyi yari yatsindiye isoko ryo gukora imihanda ya kaburimbo ku bilometero hafi birindwi mu Mujyi wa Muhanga, ari na yo izirengera igihombo cyo kuwusubiramo nk’uko bikubiye mu masezerano y’isoko yagiranye n’Akarere. Umuhanda wakosowe inshuro eshatu ntacyo bitanga Ni imihanda yatangiye kubakwa kuva mu mwaka ushize w’ingengo y’imari 2022-2023, ikaba yaragombaga kuzura itwaye amafaranga miliyari esheshatu, aho byari biteganyijwe ko imirimo yo kuyimurikira […]

todayJanuary 20, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%