Inkuru Nyamukuru

Abanyabugesera bavumbuye ibanga riba mu majanja y’inkoko

todayJanuary 22, 2024

Background
share close

Mu karere ka Bugesera, mu Murenge wa Mayange, hari bamwe mu baturage basigaye barya amajanja n’amajosi y’inkonko, nyuma y’uko hari umushoramari ukorera muri uwo Murenge worora inkoko akanazihabagira.

Abaturiye urwo ruganda bavuga ko mu minsi yo kubaga usanga abantu batonze umurongo ari benshi kugira ngo babone kuri ayo majanja n’inkoko.

Ayo majanja n’amajosi ngo akunzwe cyane mu tubari ducuruza inzoga z’inkorano twiganje mu Mudugudu wa Kabyo mu Kagari ka Mbyo.

Muri iyo Santeri ya Mbyo, ngo nta wanywera mu kabari kadakaranga ayo majanja y’inkoko n’amajosi kuko ari bwo buryo bworoshye bwo kurya inyama baba bafite kuko zihenduka.

Ijanja rimwe ry’inkoko ryakaranzwe mu mavuta rigura Amafaranga y’u Rwanda 50, mu gihe ibiro bibiri (2 Kgs) bigura 1000 cy’Amafaranga y’u Rwanda.

Abaturage bavuga ko izi nyama hari n’abazigura ku ruganda bakajya kuziteka mu ngo zabo, bakazikoramo isosi cyangwa se bakaziteka mu isombe.

Umwe muri abo baturage utifuje ko amazina ye avugwa, yagize ati “Inyama z’amajanja n’amajosi ziraribwa cyane, uruganda ruzitunganya neza abantu bakagura, bakarya nta kibazo. Inyama yose twasanze ari inyama.”

Gusa hari n’abavuga ko ahabikwa ayo majanja n’amajosi kuri urwo ruganda usanga ari ahantu hadakwiye kuko nta suku iba ihari, ku buryo bishobora gutera indwara.

Umwe muri abo yagize ati “Mbere babijugunyaga mu kimoteri ugasanga abaturage barabirwanira, umuzungu (washinze urwo ruganda) ategeka ko izo nyama zishyirwa ahantu, zikajya zigurishwa, gusa haba hasa nabi.”

Ese abarya ayo majanja y’inkoko hari icyo baba bakuramo mu bijyanye n’intungamubiri? Cyangwa ni ukurya gusa by’amerwe?

Muganga Mfiteyesu Leah, inzobere mu bijyanye n’imirire (Nutritionist), yavuze ko mu binono by’inka, habamo ibyitwa ‘collagen’ na poroteyine ibyo bikaba ari ibyubaka umubiri.

Muganga Mfiteyesu yongeraho ko mu binono by’inka habamo n’imyunyungugu, byose bifasha mu buzima bwiza by’aho amagufa ahurira, kuko byongera ikitwa ‘Cartilage’ irinda amagufa gukoranaho. Abantu badafite iyo ‘cartilage’, akenshi bahura n’ibibazo byo kubabara mu ngingo cyane cyane mu mavi, ku buryo kurya ibinono by’inka cyangwa se kunywa isosi byatetswemo bifasha mu kubongerera iyo ‘cartilage’.

Muganga Mfiteyesu avuga ko izo poroteyine ziboneka mu binono by’inka ndetse n’imyunyungugu byose bifasha mu kugira ubuzima bwiza bw’aho amagufa ahurira(articulations), zaboneka no mu majanja y’inkoko, gusa ku nkoko ho hakiyongeraho ko ari inyama z’umweru zitagira ibinure.

Ukurikije ibyo uwo muganga avuga, abo barya amajanja y’inkoko n’ubwo ari ibintu bitamenyerewe mu Rwanda, bafite icyo bakuramo kibafitiye akamaro mu bijyanye n’intungamubiri.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umushyikirano: Inzoga n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Abatuye mu bice bitandukanye by’Igihugu bagaragaza ko batewe impungenge n’urubyiruko rwugarijwe n’ibisindisha ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ku buryo bifuza ko byakongera guhabwa umurongo mu mushyikirano wa 19. Abantu batewe impungenge n’urubyiruko kuko rumaze kubatwa n’ibisindisha Biteganyijwe ko i Kigali hazateranira Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19, guhera ku wa Kabiri tariki 23 kugera 24 Mutarama 2024, aho bimwe mu bizitabwaho by’ingenzi biza ku isonga harimo kurebera hamwe aho Igihugu kigeze mu kuzamura […]

todayJanuary 22, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%