Inkuru Nyamukuru

I Kigali harimo kubakwa andi magorofa azatuzwamo imiryango irenga 100

todayJanuary 22, 2024

Background
share close

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bwatangiye gahunda yo kubaka inzu zizatuzwamo imiryango irenga 100 yari ituye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Imirimo yo kwagura Umudugudu w’abaturiye Mpazi irakomeje

Ni inzu zirimo kubakwa mu Kagari ka Bahizi mu Murenge wa Gitega mu Karere Ka Nyarugenge muri gahunda yo kuvugurura no kwagura Umudugudu w’abaturiye ruhurura ya Mpazi no gutuza neza abahegereye bari batuye ahazwi nko mu Cyahafi.

Tariki 27 Ukuboza 2023 nibwo imiryango 98 yari ituye mu Cyahafi yimuwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali hagamijwe kugira ngo imirimo yo kubaka inzu z’icyitegererezo ziri mu mushinga wo kuvugurura Mpanzi no gutuza neza abahegereye ukomeze gushyirwa mu bikorwa.

Iyo miryango igiye kubakirwa mu gihe hari indi 100 ihamaze igihe kigera ku mwaka itujwe neza, mu nzu z’icyitegererezo 105 zahubatswe muri iyo gahunda, bavuga ko byabahinduriye ubuzima, kuko aho bari batuye mbere bahoranaga impungenge z’uko inzu zishobora kubagwira.

Imashini zatangiye gusiza ikibanza cy’ahaheruka kwimurwa imiryango 98

Emmanuel Habimana uzwi nka Mutama, avuga ko inzu batujwemo zubatse neza bijyanye n’igihe, bitandukanye cyane n’aho bari batuye mbere, kubera ko baryama bagasinzira.

Ati “Inzu baduhaye irakomeye, ifite amabati mashya, irubakitse neza, irisanzuye, turaryama tugasinzira nta mpungenge dufite, ariko mbere hari ahantu hameze nabi, imyubakire ntabwo yari imeze neza, byari akajagari, abantu barara badasinziriye kubera gusaza kw’amazu, n’imiturire mibi ya Mpazi, ugasanga umuntu yaguye muri za ruhurura, duhora turwara indwara nyinshi zigendanye n’umwanda.”

Jean Bosco Ndemeye w’imyaka 70, avuga ko yavukiye mu Cyahafi, ariko atigeze atura ahantu heza nk’aho atuye uyu munsi nyuma yo kubakirwa inzu z’icyitegererezo.

Ati “Mu gihe cy’imvura wasangaga igikuta cyaguye, ugahora ushyiraho abakozi bahakora, bamwe bakarara hanze batinya kuba igikuta cyabagwira, none ubu ngubu nta kibazo jyewe mfite, na bagenzi banjye twari duturanye nta kibazo bafite rwose, kuko nkanjye banyishyuraga ibihumbi 50 ku kwezi ku miryango nari mfite, ariko ubu ndabona ibihumbi birenga 100 ku kwezi kandi nkabona n’aho ndara.”

Abatujwe mu nzu zamaze kuzura bavuga ko zabongereye umutekano kubera ko nta mpungenge bakigira z’uko zishobora kubasenyukiraho

Kimwe mu byo abatujwe muri izo nzu bishimira ni uko agaciro imitungo yabo yagenewe, bahawe ibirenzeho, kuko nk’abahawe inzu zirenze imwe, bavuga ko amafaranga bazikodesha akubye inshuro zirenze ebyiri ayo babonaga mbere yo gutuzwa mu z’icyitegererezo.

Izo nzu zigizwe n’inzu ifite icyumba gusa, hamwe n’izindi zifite icyumba kugera ku ifite bine n’uruganiriro (saloon) hamwe n’ubwiherero, ubwogero ndetse n’igikoni mu nzu.

Abagize imiryango yimuwe itegereje kubakirwa baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko bahawe amafaranga y’ubukode y’amezi atatu angana n’ibihumbi 210, bakazongerwa andi y’amezi atatu mu gihe ayo bahawe mbere azaba arangiye, nyuma y’icyo gihe bakazasubizwa aho bimuwe, bahabwa inzu zijyanye n’igihe.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko muri uwo mushinga, hamaze kubakwa inzu 105, zatujwemo imiryango 100, hakaba harimo kubakwa izindi zizatuzwamo imiryango 98 iheruka kwimurwa mu Cyahafi, hamwe n’indi yagiye yimurwa ahantu hatandukanye hashobora gushyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, umubare w’izizubakwa ukazagenda wiyongera uko ubushobozi buboneka.

Imirimo irajyanirana n’ikorwa ry’imihanda yo muri iyi karitsiye izifashishwa mu kugabanya urujya n’uruza rw’ibinyabiziga biva mu mujyi ugana Kimisagara

Uretse kubaka inzu, hazanashyirwa ibikorwa remezo bizubakwa mu mushinga wa RUDPII (Rwanda Urban Development Phase II), birimo imihanda, isoko, ibibuga by’imyidagaduro, irerero ry’abana bato (ECD) ibiro bya Akagari ka Kora, inzira z’amazi n’amatara yo ku mihanda, bikazafasha imiryango izahatuzwa n’abahaturiye.

Kigali Today yifuje kumenya igihe uwo mushinga uzamara n’ingengo y’imari izakoreshwa, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buyitangariza ko uko izagenda iboneka ari nako inzu zizagenda zongerwamo, igihe kikazagenda gihinduka bitewe n’uko ubushobozi bwo kuwagura buboneka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ukraine yatwitse ibigega bya Peteroli by’u Burusiya

Ibigega bibikwamo peteroli mu karere Bryansk mu burengerazuba bw’Uburusiya, byafashwe n'umuriro biragurumana nyuma y’igitero cyagabwe na Ukraine hakoreshejwe indege zo mu bwoko bwa drone. Umuyobozi w’akarere ka Bryansk, Alexander Bogomaz, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Uburusiya, Tass, ko ibigega bine bya peteroli bifite metero kibe 6000 (litiro zisaga miliyoni 6) byafashwe n’inkongi y’umuriro. Bogomaz yavuze ko ibi bigega byafashwe n’umuriro waturutse ku bisate by’indege yo mu bwoko bwa drone yahanuwe n’ingabo z’Uburusiya, […]

todayJanuary 20, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%