Perezida wa Guinée Conakry, Général Mamadi Doumbouya, ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, mu ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Amakuru ajyanye n’uru ruzinduko rwa General Mamadi Doumbouya, yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Guinée Conakry kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024.
Uru ruzinduko rwa General Doumbouya, ruje rukurikira urwo Perezida Paul Kagame yagiriye muri Guinée Conakry muri Mata 2023, yatangiye uruzinduko rw’akazi narwo rwari rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ubushake mu kurushaho gukorana mu nzego zitandukanye.
Perezida Kagame yerekeje muri Guinée Conakry ku butumire bwa mugenzi General Mamadi Doumbouya, nyuma y’uko mu Ukwakira 2022, yari yakiriye mu biro bye, Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Ousmane Gaoual Diallo, wari umuzaniye ubutumwa.
Umukuru w’Igihugu yageze mu Mujyi wa Conakry muri Guinée nyuma yo kuva muri Guinée-Bissau, mu ruzinduko yagiriraga mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika yari yatangiriye muri Bénin kuva ku ya 15-16 Mata 2023.
Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byagarutse ku bufatanye mu nzego zitandukanye ndetse banahagararira ishyirwa ry’umukono ku masezerano hagati y’impande zombi.
Ni amasezerano yahise abyara umusaruro nyuma y’uko hashyizweho Komisiyo y’Ubufatanye ihuriweho n’ibihugu byombi igomba gukurikirana ishyirwa mu ngiro ry’ayo masezerano.
Perezida Mamadi Doumbouya yasabye Guverinoma ye gukora ibishoboka byose mu rwego rwo gufasha iyo Komisiyo kugira ngo itangire gukora ndetse n’amasezerano yashyizweho umukono mu bijyanye n’itumanaho, isakazamakuru mu by’ikoranabuhanga no gutangiza ikoranabuhanga mu mikorere ya Leta atangire gushyirwa mu bikorwa bidatinze.
General Mamadi Doumbouya ari ku butegetsi kuva muri Nzeri 2021, nyuma yo guhirika Alpha Condé wayoboye Guinée kuva mu 2010 kugera mu 2021.
Uyu mugabo w’imyaka 43, wafashe ubwo butegetsi afite ipeti rya Colonel, kuri uyu wa Gatatu byatangajwe ko yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya General.
Bivugwa ko ubwo yakiraga ku wa Kabiri abasirikare bakuru n’abagize inzego z’umutekano barenga 450, bagaragaje icyifuzo cy’uko Umukuru w’Igihugu azamurwa mu ntera akagirwa General.
Muri iyo nama kandi Perezida Doumbouya yahise atamgaza ko avuye ku mwanya wa komanda w’Ingabo zidasanzwe (Special Forces) agasimburwa n’uwari umwungirije nk’uko Perezidansi ya Guinée Conakry yabitangaje
Biteganyijwe ko inzibacyuho iyobowe na General Doumbouya izarangirana n’uyu mwaka wa 2024.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Burera rugaragaza ko runyotewe kubakirwa agakiriro, kuko byarworohereza gushyira mu ngiro amasomo y’imyuga rwize, binyuze mu guhanga imirimo ibyara inyungu, imibereho ikarushaho kuba myiza. Ngabonziza(Uhagaze imbere ya micro) ubwo yagarukaga ku kibazo cyo kuba muri aka Karere nta gakiriro kaharangwa Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 19, ikaba yatangiye guhera ku wa kabiri tariki 23 Mutarama 2024, mu bibazo byayibarijwemo harimo n’icyagarutse kuri […]
Post comments (0)