Inkuru Nyamukuru

Ruswa n’amarozi biri mu byaciye Perezida Kagame ku bibuga by’umupira w’amaguru

todayJanuary 24, 2024

Background
share close

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 19, Perezida Paul Kagame yavuze ko ruswa n’amarozi biri mu byatumye acika ku bibuga by’umupira w’amaguru.

Perezida Paul Kagame

Hari mu mwanya wo gusubiza ibibazo bitandukanye byabazwaga n’abitabiriye iyi Nama y’Umushyikirano aho yari abajijwe ikibazo na Jimmy Mulisa, umwe mu bahoze bakinira ikipe y’Igihugu, Amavubi, ndetse akaba n’umutoza w’umupira w’amaguru, ubu akaba ari umutoza n’umuyobozi mukuru w’ishuri ry’umupira w’amaguru rya “Umuri Foundation”.

Jimmy Mulisa yatanze icyifuzo imbere ya Perezida Kagame, asaba ko hasubiraho amarushanwa hagati y’amashuri ndetse no mu marerero y’abakiri bato bigakurikiranwa no gutozwa kw’abagomba gukirikirana abo bana ndetse aboneraho no gusaba Perezida wa Repubulika kugaruka ku kibuga.

Perezida Kagame yasubije ko yumva ibyo bamusaba, ariko ko na we afite ibyo abasaba ndetse ko mu byatumye agabanya kuza ku kibuga ari bo byaturutseho cyane cyane ku bintu ngo yabonaga bidahindura imico n’imyumvire ishaje, ruswa n’amarozi. Perezida Kagame yasobanuye ko we ibyo atabijyamo ndetse ko ari na byo byatumye ahanini agera aho akabivamo.

Jimmy Mulisa wahoze ari umukinnyi w’ikipe y’Igihugu, Amavubi

Perezida Kagame kandi yakomoje ku mutoza w’Umunya-Serbia, Ratomir Dujković, wigeze gutoza Ikipe y’Igihugu hagati y’umwaka wa 2001 na 2004 aho uyu mutoza yigeze kumusura ubwo yari kumwe n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ariko akaza gusezera avuga ko we atakomeza guhembwa amafaranga y’ubusa kuko nta kazi afite aho yavugaga ko buri mukinnyi wari uri aho yigira umutoza, bityo ko we abona ntacyo yaba amaze.

Ibi yabikomojeho ashaka kugaragaza ko hari ukwivanga mu kazi n’inshingano by’abandi, bityo bigatuma hari uruhande rudatanga umusaruro.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko nibumva bakwiye gukora ibintu bizima, bagakora siporo nk’uko ikwiriye gukorwa, yagaruka, ari na ho yongeye kwibutsa Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa ko ibintu nk’ibyo bidakwiye kwihanganirwa na gato kuko bitajyanye n’indangagaciro ndetse ko bihabanye n’uko byakabaye bikorwa by’ukuri.

Perezida Kagame yavuze ko aho bizacyemukira hari uburyo bwa Leta buhari yaba mu gufasha ndetse n’abantu ku giti cyabo bashobora kubyunganira, asoza avuga ko atishimira ibintu nk’ibyo bidashira, ndetse we yizeza ko nibitungana azagaruka rwose.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Huye: I Ngoma hamaze kuboneka imibiri 75

Nyuma y’uko ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, hasubukuwe imirimo yo gushakisha imibiri mu rugo rwa Séraphine Dusabemariya i Ngoma mu Karere ka Huye, hamaze kuboneka igera kuri 75, yiyongera kuri 44 yari yahakuwe mu kwezi k’Ukwakira 2023. Ibikorwa byo gushakisha imibiri birakomeje Nk’uko bivugwa n’abamaze iminsi bakurikirana iki gikorwa, ku cyumweru habonetse imibiri 24 ahari igikoni, hanyuma ku wa mbere tariki 22 Mutarama gukurikirana umubiri wari wabonywe muri fondasiyo […]

todayJanuary 23, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%