Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Lt Gen Mamadi Doumbouya

todayJanuary 26, 2024

Background
share close

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024, muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinée Conakry, Lt Gen Mamadi Doumbouya, bagirana ibiganiro byihariye (tête-à-tête), byakurikiwe n’ibiganiro byitabiwe n’abandi bayobozi ku mpande zombi.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Lt Gen. Mamadi Doumbouya

Perezida Doumbouya na Madamu we, batangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, bakaba baje baherekejwe n’itsinda ry’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Guinée ni igihugu gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda, cyane ko mu kwezi k’Ukwakira 2023, ari bwo cyafunguye Ambasade yacyo mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko muri Mata 2023, Perezida Kagame yari yagiriye uruzinduko muri icyo gihugu, ari nabwo hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’andi atandukanye, agamije guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Mu ruzinduko rwe, Perezida Kagame yitabiriye ibirori byo gutaha ku mugaragaro ikiraro cya Kagbélen giherereye mu Mujyi wa Dubréka muri Guinée, cyitiriwe Perezida Paul Kagame.

Icyo kiraro, ‘Pont Paul Kagame’, gihuza Intara ya Kagbélen n’Umurwa Mukuru Conakry. Ni ikiraro cyatangiye kubakwa mu kwezi k’Ukwakira 2019. Kiri mu bikorwa remezo byubatswe mu masezerano yashyizweho umukono mu 2017, hagati ya Guinée n’u Bushinwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rugiye kubaka ibikorwa remezo ku cyambu cya Naivasha muri Kenya

U Rwanda ruratangaza ko mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi na Kenya, rugiye kubaka ibikorwa remezo ku butaka rwahawe buherereye ku cyambu cyo ku butaka cya Naivasha, mu koroshya kwakira ibicuruzwa biva ndetse n’ibyoherezwa mu Rwanda. Baganiriye ku buryo u Rwanda ruzubaka ibikorwa remezo i Naivasha Ibi ni ibyagarutsweho ku wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2023, mu biganiro byahuje Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Martin Ngoga, ndetse na […]

todayJanuary 26, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%