Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Mozambique

todayJanuary 26, 2024

Background
share close

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, bagirana ibiganiro byagarutse ku kurushaho gushimangira umubano mwiza n’ubufatanye busanzweho, mu nzego zitandukanye zifitiye inyungu ibihugu byombi.

Perezida Nyusi na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro Filipe Nyusi

Amakuru ibiro by’Umukuru w’Igihugu byashyize ahagaragaraga, avuga ko mu biganiro bagiranye bibanze ku kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Ibihugu by’u Rwanda na Mozambique bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano, kugira ngo bihashye ibyihebe byari byarabujije abaturage ba Mozambique amahoro.

Ku bijyanye no gukomeza gucunga umutekano, abayobozi bakuru ba Polisi mu bihugu byombi, bemeranyijwe ubufatanye by’umwihariko, mu kurwanya ibyaha byamburikiranya imipaka.

Muri Nyakanga 2021, nibwo u Rwanda rwohereje Ingabo na Polisi muri Mozambique bagera ku bihumbi bibiri, ku busabe bw’icyo gihugu.

Abashinzwe umutekano b’u Rwanda bageze muri iki gihugu, bahangana n’ibyihebe byari bimaze hafi imyaka ine byarayogoje intara y’Amajyaruguru ya Mozambique ya Cabo Delgado.

Nyuma y’amezi 6 izi Ngabo na Polisi zoherejweyo, ibyihebe bimaze kwirukanwa mu birindiro byazo muri Cabo Delgado, hakaba harakurikiyeho ibikorwa byo gukomeza kubaka ejo heza h’abaturage bo muri iyo ntara, kuko bahise bahunguka basubira mu byabo.

U Rwanda rwongereye umubare w’abasirikare rufite muri Mozambique, bose hamwe n’abapolisi ubu bakaba bagera ku 2,500.

Bimwe mu bimaze kugerwaho muri iki gihugu, ni uko Ingabo z’u Rwanda zafashije abaturage ba Mozambique gusubira mu byabo, bari barakuwemo n’intambara kubera ibyihebe, mu turere twa Palma na Mocimboa da Praia tw’intara ya Cabo Delgado, ahabarizwa ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Uwacu Julienne yagizwe Umuyobozi w’Itorero (Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri)

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, Inama y’Abaminisitiri yarateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ifatirwamo imyanzuro itandukanye. Muri iyo myanzuro harimo uw’abayobozi bahawe inshingano nshya barimo Uwacu Julienne wari usanzwe ari Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe kubaka ubudaheranwa bw’Abanyarwanda muri MINUBUMWE, akaba yagizwe Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri iyo Minisiteri. Mu bandi bahawe inshingano harimo Emmanuel Bugingo wagizwe Ambasaderi w’u […]

todayJanuary 26, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%