Inkuru Nyamukuru

Abasirikare 3 ba Amerika baguye mu gitero cya Drones

todayJanuary 29, 2024

Background
share close

Abasirikare batatu ba Amerika baguye mu gitero cy’indege zitagira abapilote (drone), cyagabwe ku birindiro byazo biri mu Majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Jordania, hafi y’imbibi za Syria.

Icyo gitero cyakomerekeyemo n’abandi basirikare b’Amerika 25, cyagabwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Perezida w’Amerika, Joe Biden, yavuze ko icyo gitero cyagabwe n’abarwanyi bashyigikiwe na Iran bakorera muri Syria na Iraq.

Imyidondoro y’abasirikare batatu bakiguyemo, izatangazwa imiryango yabo imaze kumenyeshwa ayo makuru. Perezida Biden yabise intwari z’Igihugu ku rwego rwo hejuru, ndetse ko abakoze icyo bazabyishyura.

Ikinyamakuru The Washington Post, cyatangaje ko intagondwa ziyitirira idini ya Isilamu zo muri Iraq, zirimo ishami rya Hezbollah, Nujabaa n’abandi barwanyi bafashwa na Iran biyitiriye icyo gitero.

Umwe mu bayobozi b’abo barwanyi yabwiye, The Washington Post, ko igihe cyose Amerika izakomeza gushyigikira Israheli mu ntambara irimo na Hamas, batazatinya kugaba ibitero ku nyungu zayo.

Uwo muyobozi yakomezje avuga ko batitaye na gato ku cyo Amerika ishobora gukora mu kwihorera kandi ko azi neza uburemere bw’inzira bafashe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abapolisi basoje amahugurwa basabwe gushyira imbere akazi no kudahutaza abo bashinzwe (Amafoto)

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda Wungirije Ushinzwe ubutegetsi n’Abakozi (DIGP) DCG Jeanne Chantal Ujeneza yasabye abagera kuri 295 basoje amahugurwa mu Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, gushyira imbere kuzuza inshingano bakora kinyamwuga no kwirinda guhutaza abo bashinzwe. Ni amahugurwa y’ibyiciro bibiri arimo agenerwa abapolisi bo ku rwego rwa ba Su-ofisiye (NCOs), yitabiriwe n’abapolisi 170 mu gihe cy’ibyumweru 21, biga amasomo ya gipolisi atandukanye […]

todayJanuary 29, 2024 1

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%