Ibyo byiciro uko ari bitatu ngo bigize nka 70% by’ibituma abantu bajya kwivuza mu mahanga, ariko inkuru nziza ni uko guhera umwaka ushize wa 2023, habaye impinduka ku buryo nk’abajyaga hanze y’u Rwanda gushaka ubuvuzi burebana no gusimburirwa impyiko cyangwa kubagwa umutima batakijyayo, kubera ko ari serivisi zisigaye zitangirwa i Kigali ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Imibare ya MINISANTE igaragaza ko kuva umwaka ushize abantu 14 bari bakeneye gusimburirwa impyiko bose bayiherewe mu Rwanda, ndetse hari n’abandi bane bagombaga kuzihabwa muri Mutarama 2024.
Uretse abasimburijwe impyiko, MINISANTE igaragaza ko hari n’abandi barenga 175 barimo abana n’abakuru, babazwe umutima bikorewe muri Faisal, hakaba hari hasigaye gusa ikibazo cyo gupima no kuvura indwara ya kanseri.
Ubwo yagaragazaga ishusho y’uko ubuvuzi buhagaze mu gihugu, mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko ibisabwa kugira ngo imashini ikenewe mu gusuzuma no kuvura kanseri iboneke, bamaze kubikora.
Kuri ubu iyo mashini ipima kanseri zose ziganjemo niyo mu maraso mu buryo bwihuse yitwa Dx FLEX yamaze kugezwa mu Rwanda.
Ni imashini igiye gufasha no korohereza abakeneraga ubwo buvuzi, kubera ko ubusanzwe mu gihe cy’ukwezi ibizamini birenga 1000 byoherezwaga gupimirwa muri Afurika y’epfo, ku kiguzi kiri hagati y’ibihumbi 800 na 1,000,000 kandi nabwo ibisubizo bigategerezwa mu gihe cy’ukwezi.
Bamwe mu barwayi ba kanseri bavuga ko bashimishijwe n’iyo nkuru bitewe n’uko ubusanzwe ubuvuzi bwayo buhenda.
Umwe muri bo yagize ati “Iriya mashini nayakiriye neza kuko urumva itanga ubutabazi bw’ibanze ku mwana wanjye, bitewe n’uko nabonaga yari arwaye kandi byari bimaze igihe. Mu by’ukuri nta burwayi twabonaga, ariko kuba barambwiye ko hari iriya mashini ishobora kuba yasuzuma umwana bakabona uburwayi afite, twabyakiriye neza, noneho byongeyeho no kuri mituweli, twarabyishimiye cyane.”
Mu kiganiro yagiranye na RBA, inzobere mu kuvura indwara zo mu maraso mu bitaro bya CHUK Dr. Gilbert Uwizeyimana, yavuze ko iyo mashini ije ari igisubizo.
Yagize ati “Ubundi mbere byagoranaga kuko iyi mashini nta yari ihari, abantu bayikeneraga byasabaga ko ibizamini byabo byoherezwa hanze y’Igihugu, ibyinshi byajyaga muri Afurika y’Epfo, hari Laboratwari zikorera zabyoherezagayo. Kuko igiciro cyabaga kiri hejuru byari hafi ibihumbi 800 kugera kuri miliyoni imwe y’Amanyarwanda, kandi bakaba badakorana na mituweli, ntabwo byashobokeraga abantu benshi.”
Yongeraho ati “Hari abantu bamwe na bamwe kanseri zabo zitamenyekanaga cyangwa ntizimenyekane neza kuko hakoreshwaga ubundi buryo bwo kwiyaranja, ariko iyi mashini ubwo ije buzajya bumenyekana kandi ku gihe, hanyuma banavurwe neza kuko ubwoko bwa kanseri buzajya buba buzwi neza.”
Imashini ya Dx FLEX ifite ubushobozi bwo gukora ibizamini bigera ku 150 ku isaha, ibisubizo bikaboneka mu gihe cy’amasaha 24 gusa, ikaba ifite agaciro kari hejuru y’ibihumbi 300 by’amadolari, agera kuri miliyori 400Frw.
Umuraperi Elia Rukundo wamenye nka Green P, wamamaye mu itsinda rya Tuff Gang yagaragaje ko ikintu yicuza mu buzima bwe ari umwanya yataye mu bigare byamujyanye mu nzira mbi zatumye habura gato ngo ahatakarize ubuzima. Green P uri mu baraperi bagize uruhare mu guteza imbere injyana ya Hip Hop mu Rwanda yabitangaje ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama ubwo yari Umutumirwa mu makuru kuri Radio Rwanda. Uyu muraperi yavuze ko […]
Post comments (0)