Inkuru Nyamukuru

Ese iyo umupangayi yanze kuva mu nzu bigenda bite?

todayJanuary 30, 2024

Background
share close

Ni kenshi hirya no hino usanga hagati ya nyiri inzu n’umupangayi habayeho kutumvikana, bigatuma umupangayi ahabwa igihe runaka cyo kuva mu nzu.

Umwe mu bapangayi uherutse gusohorwa ku ngufu mu nzu i Kigali

Iyo ibyo bibaye usanga akenshi abantu bibaza aho uwo mupangayi udafite ubushobozi bwo kwishyura yerekeza.

Ubusanzwe iyo habayeho gusesa amasezerano, nyiri inzuatanga iminsi cumi n’itanu y’integuza(Préavis) kugira ngo umupangayi abe yavuyemo. Rimwe na rimwe hari ubwo yanga kuvamo hakitabazwa inzego z’ibanze, na zo zikamuha indi minsi, nabwo nyuma yayo ikaba yakongezwa, nyamara ntihajya harebwa ku burenganzira bwa nyiri inzu dore ko bamwe na bamwe baba batunzwe n’amafaranga y’ubukode, cyangwa ari ho bakura amafaranga y’ishuri ry’abana babo.

Umuturage waganiriye na Kigali Today, ariko utarashatse gutangaza amazina ye, yagize ati: “Umuntu yambohoreje inzu yanga kuyivamo, amazemo amezi atandatu atishyura. Namuhaye préavis mu kwezi kwa 10 yanga kuvamo. Umudugudu umuha préavis yagombaga kurangira tariki 15 Ugushyingo 2023, igihe kigeze nabwo yanga kuvamo. Akagari kamuhaye préavis yagombaga kurangira tariki 30 Ugushyingo 2023 nabwo yanga kuvamo. Icyo gihe Akagari ntikigeze kaza kumunsohorera mu nzu cyangwa ngo kampe uburenganzira bwo gukomeza ahandi”.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’inzego z’ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, Nabahire Anastase, avuga ko amasezerano hagati y’abantu babiri aba yabaye itegeko kabone nubwo nta tegeko rihari ryanditse rirengera umupangayi cyangwa nyiri inzu. Ati: “Buriya amasezerano y’ubukode hagati ya nyiri inzu n’uyikodesha aba ari itegeko hagati yabo. Buri wese aba yarasinyeho hari ibintu yiyemeje”.

Akomoza ku buryo ayo masezerano akenshi aba yanditse, ati: “Ngiye kubanza nyibemo mu gihe cy’igerageza runaka, buri kwezi nzajya nishyura aya mafaranga, amezi yo kugerageza narangira, tuzagirana andi masezerano cyangwa azajya agendana n’umwaka wose, buri kwezi nzishyura aya ngaya, nta burenganzira buhari bwo kuzayazamura mbere y’imyaka ibiri, nindamuka nshatse kuyivamo nzakumenyesha nibura mbere y’iminsi cumi n’itanu, nuramuka uyikeneye nanjye uzampa igihe cy’iminsi cumi n’itanu yishyuwe cyangwa itishyuwe, ibyo ni bo babigena”.

Nabahire Anastase, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’inzego z’ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera

Akomeza avuga ko iyo bombi ibyo byose babishyizeho umukono riba ribaye itegeko rihuje buri wese, bivuze ko utubahirije ayo masezerano aba atubahirije inshingano ze.

Nabahire asanga hari n’ibindi bikwiye kujya byongerwa muri aya masezerano kugira ngo bifashe impande zombi. Ati: “Ubu tubwira n’abantu ngo mwongeremo indi ngingo ivuga ngo ibyo tutazumvikanaho bizajya imbere y’urukiko cyangwa se imbere y’umuhuza mu mpaka cyangwa imbere y’umukemurampaka. Ibyo bintu byanditswe aho biba ari itegeko rimureba, urinyuzeho rero ubundi nta yandi mahirwe aba agomba guhabwa”.

Avuga ko n’iyo abayobozi barimo na ba Mudugudu iyo basabye ko waba umwihanganiye, inzego ziba zigomba kubwira uyirimo kubahiriza ibyo yasinyiye.

Ku bijyanye n’icyo abapangayi, bashobora gufashwa mu gihe badafite ubushobozi bwo kugira ngo bave mu nzu z’abandi, Nabahire, avuga ko inzego z’ibanze za Leta, iyo ngengo y’imari yo gutabara abantu banze kwishyura amazu babagamo ntayiteganywa kuko hari abajya bangiza iby’abandi bitwaje ko bazarihirwa na Leta.

Yakomeje agira ati: “Mu mategeko amasezerano ari hagati y’umuntu n’undi ntabwo agomba kubamo ikintu gisa n’uburiganya bwo kuvuga ngo ngiye kumugira(kujya) mu nzu, nzitwaza ko mfite abana ntabwo azansohora mu nzu. Ntabwo abana muba mubafatanyije”.

Nabahire akomeza avuga ko atari byiza kwangiriza undi kuko na we aba afite abana ishuri rigiye kwirukana, cyangwa na we agiye kurara ashonje n’abana kandi ibye birimo undi utuzuza inshingano yari yarihaye.

Atanga ubutumwa avuga ko icya mbere ari ukubahiriza itegeko, hakubahirizwa ibigize amasezerano y’ukodesha n’ukodeshwa bagiranye, igihe baba barahisemo kuyasinyira imbere ya noteri cyangwa imbere y’ubuyobozi runaka bihitiyemo.

Avuga ko mu gihe habaye impamvu zikomeye zirimo n’ubushobozi bukeya, bakwiye kubijyaho inama bakoroshya ibiganiro, bakumvikana icyo gukora hatabayeho gufatana mu mashati.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyanza: Yafatanywe ibizingo bine by’insinga z’amashanyarazi za magendu

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Nyanza, yafashe umusore w’imyaka 18, wari ufite ibizingo bine by’insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge yacuruzaga mu buryo bwa magendu.  Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko izi nsinga z’amashanyarazi zafatiwe mu mudugudu wa Nyanza, akagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana, ahagana saa Kumi n’imwe z’umugoroba wo ku Cyumweru tariki 28 Mutarama, biturutse ku makuru […]

todayJanuary 30, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%