Polisi y’u Rwanda biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage mu Karere ka Muhanga, yataye muri yombi abantu batanu bakurikiranyweho kugira uruhare mu gucuruza inyama z’inka bakoresheje inyandiko mpimbano.
Aba bantu batanu bafashwe ku wa Mbere tariki ya 29 Mutarama, bafatanwa imodoka yari ipakiye ibilo 900 by’inyama.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko bafatiwe mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe, ahagana saa munani n’igice z’igicamunsi, bazitwaye mu modoka itemerewe gutwara inyama.
Yagize ati: “Abafatiwe muri ubu bucuruzi bw’inyama zitujuje ubuziranenge binacyekwa ko zikomoka ku matungo yibwe, ni abagabo batatu n’abagore babiri barimo umugabo w’imyaka 44 ari nawe nyir’imodoka yari izitwaye, umushoferi wayo ufite imyaka 28, umugore w’imyaka 52, uvuga ko afite ibagiro na mugenzi we w’imyaka 37 bakoranaga ndetse n’umugabo w’imyaka 45 ukora akazi ko kubaga, bose hamwe bafite aho bahurira no gucuruza inyama mu buryo bunyuranyije n’amategeko hifashishijwe impapuro mpimbano.
Ati: “Amakuru yavugaga ko hari imodoka ijya iza ikazenguruka mu mirenge itandukanye yo muri aka Karere, igapakira inyama z’inka mu buryo butemewe, ikazijyana i Kigali. Hagendewe kuri ayo makuru y’iyo modoka byatumye ihita ifatwa ipakiye inyama zipima Kg 900 ifatirwamo nyirayo n’umushoferi.”
Bamaze gufatwa nyir’imodoka n’inyama, yiyemereye ko asanzwe aza agapakira inyama mu modoka nta byangombwa abifitiye, akabifashwamo na bagenzi be nabo baje gufatwa; haba mu kuzishakisha, kuzipakira no gushaka ibyangombwa by’ibihimbano mbere yo kwerekeza mu Mujyi wa Kigali aho yazigurishirizaga.
SP Habiyaremye avuga ko mu Ntara y’Amajyepfo hakunze kugaragara ubujura bw’amatungo cyane cyane inka, aho kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mutarama; hamenyekanye inka 28 zibwe, inyinshi muri zo zikaza kugaruzwa ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage.
Yavuze kandi ko ubwo iyi modoka yafatwaga, muri aka karere hari haraye hibwe inka 2; haboneka imwe indi irabura, bikaba bicyekwa ko izo nyama ari iziba ziturutse ku nka zibwe.
Yaburiye abishora mu bucuruzi bw’inyama mu buryo bunyuranyije n’amategeko ko kuri ubu hakajijwe imikwabu yo gufata abacyekwaho kwiba amatungo ndetse n’abacuruza inyama mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Minisitiri w'Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lloyd Austin, ku wa mbere, yaragarutse ku mirimo ye nyuma y'ukwezi ahanganye n'uburwayi bwa kanseri ya porositate. Minisitiri Austin yagarutse ku mirimo ye nyuma y'uko hari hashize ukwezi kubera ikibazo cy'uburwayi bwa kanseri ya porositate, nyuma y'uko abaganga bamupimye bakayimusangana. Aaustin akigaruka mu nshingano ze yahise agirana ibiganiro n’umunyamabanga mukuru w'Ibihugu bigize Umuryango wo gutabarana wa OTAN, Jens Stoltenberg. Loyd Austin yavuze ko yanejejwe no kuba yagarutse […]
Post comments (0)