Inkuru Nyamukuru

Nyanza: Yafatanywe ibizingo bine by’insinga z’amashanyarazi za magendu

todayJanuary 30, 2024

Background
share close

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Nyanza, yafashe umusore w’imyaka 18, wari ufite ibizingo bine by’insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge yacuruzaga mu buryo bwa magendu. 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko izi nsinga z’amashanyarazi zafatiwe mu mudugudu wa Nyanza, akagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana, ahagana saa Kumi n’imwe z’umugoroba wo ku Cyumweru tariki 28 Mutarama, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage batuye muri uriya mudugudu ari naho hari inzu icururizwamo ibikoresho by’ubwubatsi yafatiwemo izo nsinga, bahamagaye Polisi bavuga ko babonye umukozi uyicururizamo azanye umufuka urimo ibizingo by’insinga z’amashanyarazi bicyekwa ko ari iza magendu. Hateguwe igikorwa cyo kumusaka abapolisi bahageze bahasanga ibizingo 4 by’insinga z’amashanyarazi yinjije mu gihugu mu buryo bwa magendu.” 

SP Habiyaremye yavuze ko izi nsinga uretse no kuba zaragejejwe mu gihugu mu buryo bwa magendu, zitujuje n’ubuziranenge, aboneraho kwibutsa abaturage ko mu gihe bagiye kugura insinga z’amashanyarazi; bakwiye kubanza gushishoza, baba nta bumenyi bazifiteho bakiyambaza ababisobanukiwe, kuko harimo izishobora kuba zabateza inkongi biturutse ku kuba zitujuje ubuziranenge.

Ubwo yari amaze gufatwa yemeye kuba yakoraga ubucuruzi bw’izi nsinga abizi y’uko ari magendu kandi zitemewe gucururizwa mu Rwanda, ariko ko ari akazi yahawe n’umukoresha we, nyir’iryo duka yacururizagamo.

SP Habiyaremye yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye izi nsinga zifatwa, akangurira n’abandi kujya batungira agatoki inzego z’umutekano, abakora magendu, abinjiza ibicuruzwa bitemewe n’abangiza ibikorwaremezo bifitiye abaturage akamaro. 

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Busasamana ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa nyir’iduka ngo na we afatwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Wellars Gasamagera yagiriye uruzinduko mu Bushinwa

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Wellars Gasamagera, tariki 29 Mutarama 2024 yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Bushinwa, ku butumire bw’ishyaka riri ku butegetsi muri icyo gihugu, rya Communist Party of China (CPC). Hon. Gasamagera Wellars yakiriwe mu Bushinwa Umuryango RPF-Inkotanyi ubinyujije ku rubuga rwa X, batangaje ko uruzinduko rw’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, yagiriye mu Bushinwa rugamije gutsura umubano hagati y’amashyaka yombi. Muri uru ruzinduko rwe, Hon Gasamagera yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru mu […]

todayJanuary 30, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%