Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ishinzwe ubucuruzi

todayJanuary 30, 2024

Background
share close

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Intumwa ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ishinzwe Ubucuruzi, Lord Popat ndetse na Komiseri ushinzwe Ubucuruzi hagati y’u Bwongereza na Afurika, John Humphrey.

Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi bombi ku wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, bakaba bari i Kigali aho bitabiriye inama y’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza (Rwanda-UK Business Forum).

Iyi nama ihurije hamwe abayobozi mu nzego za Leta ku mpande zombi, abayobora ibigo by’ubucuruzi, abashoramari, inararibonye mu bijyanye na serivisi z’imari n’abandi. Bararebera hamwe uko amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari ku mpande zombi yabyazwa umusaruro.

Iyi nama y’ubucuruzi ihuza u Rwanda n’u Bwongereza, yatangiye kuva ku wa Mbere tariki 29 kugeza tariki 31 Mutarama 2024, muri Kigali Convention Centre.

U Rwanda rwiteze ko iyi nama igomba kuba umwanya wo kumurikira abashoramari, amahirwe mu gushora imari mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwa remezo, inganda, ubukungu butangiza ibidukikije, imari n’ibindi.

Ibihugu byombi uretse kuba byarashyizeho iyi nama nk’urubuga mu kwagura ubufatanye mu bucuruzi, muri Kamena 2023, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yamuritse amasezerano y’ubufatanye yiswe Developing Countries Trading Scheme (DCTS) agamije korohereza abifuza gushora imari mu Bwongereza nyuma y’uko iki gihugu cyikuye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Aya ni amasezerano azatuma abashoramari n’abacuruzi baturutse mu Rwanda babasha kubona amakuru ajyanye n’ahari amahirwe y’aho bashora imari ndetse n’uburyo ibyo bakora byagera ku isoko ry’u Bwongereza.

Kuri ubu imibare igaragaza ko ibicuruzwa bituruka mu Rwanda byakuriweho imisoro n’amahoro ku kigero cya 99%, ndetse mu 2022, ibyoherezwa mu Bwongereza bivuye mu Rwanda byari bifite agaciro ka miliyoni 18 z’ama Euro ni ukuvuga asaga gato miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda. Icyayi n’ikawa byihariye 52% ku ijana by’ibyoherezwayo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ese iyo umupangayi yanze kuva mu nzu bigenda bite?

Ni kenshi hirya no hino usanga hagati ya nyiri inzu n’umupangayi habayeho kutumvikana, bigatuma umupangayi ahabwa igihe runaka cyo kuva mu nzu. Umwe mu bapangayi uherutse gusohorwa ku ngufu mu nzu i Kigali Iyo ibyo bibaye usanga akenshi abantu bibaza aho uwo mupangayi udafite ubushobozi bwo kwishyura yerekeza. Ubusanzwe iyo habayeho gusesa amasezerano, nyiri inzuatanga iminsi cumi n’itanu y’integuza(Préavis) kugira ngo umupangayi abe yavuyemo. Rimwe na rimwe hari ubwo yanga […]

todayJanuary 30, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%