Inkuru Nyamukuru

Nigeria: Abantu 12 bahitanywe n’igisasu cyo mu butaka

todayJanuary 31, 2024

Background
share close

Abantu 12 barimo bahiga inkwi zo gucana bahitanywe n’igisasu cyo mu butaka mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria muri Leta ya Borno, hafi y’umupaka na Cameroun.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bitangaza ko abo bantu bajyaga gushaka inkwi zo gucana maze baturikanwa n’icyo gisasu ubwo imodoka barimo yacaga hejuru yacyo hafi y’umudugudu wa Pulka. Abayozobi bavuze ko icyo gisasu, cyaba cyaratezwe n’intagondwa za Boko Haram bari barahashinze ibirindiro.

Uretse abo 12 bapfuye, abandi barindwi bivugwa ko bakomeretse, barimo batatu bajyanywe mu bitaro byo mu mujyi wa Maiduguri, bamerewe nabi cyane.

Amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria, hashize imyaka irenga 10 yarabaye indiri y’inyeshyamba z’abajihadiste, aho abarwanyi bakomeje kwibasira ibice by’ibyaro, nyuma yo kwirukanwa mu bice bigari by’ubutaka bari barigaruriye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Zimbabwe: Job Sikhala utavuga rumwe n’ubutegetsi yarekuwe

Urukiko rw’i Harare muri Zimbabwe ku wa kabiri rwarekuye umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi, Job Sikhala, nyuma y’iminsi hafi 600 afunze by’agateganyo ku byaha akurikiranyweho byo guteza imvururu muri rubanda. Sikhala, w’imyaka 51, ukuriye ishyaka rya Citizens Coalition for Change (CCC) ritavuga rumwe n’ubutegetsi amaze gufatwa inshuro zibarirwa muri mirongo kuva yatangira inzira ya politike mu 1999. Yafunzwe muri 2022 aregwa gutambamira ubutabera no guteza imvururu muri rubanda nyuma y’uko ashinje […]

todayJanuary 31, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%