Inkuru Nyamukuru

Zimbabwe: Job Sikhala utavuga rumwe n’ubutegetsi yarekuwe

todayJanuary 31, 2024

Background
share close

Urukiko rw’i Harare muri Zimbabwe ku wa kabiri rwarekuye umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi, Job Sikhala, nyuma y’iminsi hafi 600 afunze by’agateganyo ku byaha akurikiranyweho byo guteza imvururu muri rubanda.

Sikhala, w’imyaka 51, ukuriye ishyaka rya Citizens Coalition for Change (CCC) ritavuga rumwe n’ubutegetsi amaze gufatwa inshuro zibarirwa muri mirongo kuva yatangira inzira ya politike mu 1999.

Yafunzwe muri 2022 aregwa gutambamira ubutabera no guteza imvururu muri rubanda nyuma y’uko ashinje ishyaka riri ku butegetsi, ZANU PF kwica umwe mu bakangurambaga b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ishyaka riri ku butegetsi muri Zimbabwe ryarabihakanye ndetse na Sikhala ahakana ibyo aregwa.

Ku wa kabiri nibwo umucamanza yamuhamije icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda ariko akatirwa igifungo cy’imyaka 2 isubitse kuko amaze igihe kirekire afunze.

Umunyamategeko we Harrison Nkomo yabwiye abanyamakuru hanze y’urukiko ko agomba guhita asohoka kandi ko bazajuririra icyemezo cy’urukiko kimuhamya icyaha.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Huye: Aharimo gushakishwa imibiri i Ngoma hamaze kuboneka 392

Nyuma y’uko tariki ya 21 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Ngoma ya 5 ho mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, hasubukuwe igikorwa cyo gushakisha imibiri kwa Séraphine Dusabemariya, biturutse ku yabonetse munsi y’urugo rwe mu kwezi k’Ukwakira 2023, tariki 30 Mutarama 2024, hari hamaze kuboneka 392. Muri uru rutoki honyine, tariki 30 Mutarama 2024 hari hamaze gukurwa imibiri 182 Nk’uko bivugwa n’abakomeje gukurikiranira hafi iby’igikorwa cyo gushakisha iyi […]

todayJanuary 31, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%