Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Intebe yayoboye umuhango wo kunamira Intwari z’Igihugu (Amafoto)

todayFebruary 1, 2024

Background
share close

Ahagana saa yine z’igitondo kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2024, Abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, bunamiye Intwari z’Igihugu ku Gicumbi cy’Intwari i Remera hafi ya Sitade Amahoro.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uri muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, akaba yaritabiriye Amasengesho arimo Umukuru w’icyo Gihugu, Joe Biden, ndetse akazayobora Ihuriro ry’Abanyarwanda bari hirya no hino ku Isi ryiswe Rwanda Day.

Nyuma y’uko Abayobozi bakuru bunamiye Intwari z’Igihugu, Minisitiri w’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yayoboye igikorwa cyo gushyira indabo ku mva n’ibimenyetso by’Intwari z’Igihugu, igikorwa cyakozwe n’imiryango y’Intwari.

Ku Gicumbi cy’Intwari i Remera hashyinguwe Imanzi(urwego rwa mbere) Fred Gisa Rwigema, wabayeho mu myaka ya 1957-1990, hamwe n’Intwari yo mu rwego rwa kabiri rwitwa Imena, Agatha Uwiringiyimana (1953-1994).

Intwari y’Imena, Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre (1991-1959) we yatabarijwe (yashyinguwe) i Mwima mu Karere ka Nyanza aho yari atuye.

Intwari y’Imena, Michel Rwagasana (1927-1963) bivugwa ko yajyanywe mu cyari Perefegitura ya Ruhengeri ari kumwe n’abandi, arasirwa ahitwa Nyakiriba munsi y’umusozi wa Nyamagumba, ahita ajugunywa mu cyobo rusange ngo cyari cyaracukuwe mu irimbi riri kuri uwo musozi wa Nyamagumba.

Intwari y’Imena, Félicité Niyitegeka (1934-1994) wakoreraga Ikigo cya Diyosezi ya Nyundo ku Gisenyi cyitwa Centre Saint Pierre, akaba ari cyo yiciwemo muri 1994 azira guhisha Abatutsi bahigwaga, yajyanywe gushyingurwa mu irimbi ryo ku Gisenyi.

Ni mu gihe bamwe mu bana b’i Nyange banze kwitandukanya babisabwe n’abacengezi mu 1997, bashyinguwe mu rwibutso rwabo ku ishuri bigagaho riri mu Karere ka Ngororero.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nigeria: Abantu 12 bahitanywe n’igisasu cyo mu butaka

Abantu 12 barimo bahiga inkwi zo gucana bahitanywe n'igisasu cyo mu butaka mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria muri Leta ya Borno, hafi y’umupaka na Cameroun. Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bitangaza ko abo bantu bajyaga gushaka inkwi zo gucana maze baturikanwa n'icyo gisasu ubwo imodoka barimo yacaga hejuru yacyo hafi y’umudugudu wa Pulka. Abayozobi bavuze ko icyo gisasu, cyaba cyaratezwe n’intagondwa za Boko Haram bari barahashinze ibirindiro. Uretse abo 12 bapfuye, […]

todayJanuary 31, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%