Inkuru Nyamukuru

Amb. Col (Rtd) Donat Ndamage yatanze impapuro zimwerera guhagarira u Rwanda muri Mozambique

todayFebruary 4, 2024

Background
share close

Ku wa Gatanu tariki ya 02 Gashyantare 2024, Amb. Col (Rtd) Donat Ndamage, yashyikirije Perezida w’igihugu cya Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Col (Rtd) Donat Ndamage na Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi

Amb. Col (Rdt) Donat Ndamage, yahawe izi nshingano tariki 14 Ukuboza 2023, akaba yarageze muri Mozambique tariki 31 Mutarama 2024, aho mu bamwakiriye harimo na bamwe mu bagize itsinda ry’abahagariye Ibihugu byabo muri Africa (African Group of Ambassadors), ndetse n’intumwa za Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga muri Mozambique.

U Rwanda na Mozambique bisanzwe bifitanye umubano mu ngeri zitandukanye, wanashimangiwe n’amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no kurwanya umutwe w’ibyehebe mu Ntara ya Cabo Delgado, aho inzego z’Umutekano z’u Rwanda zifatanya n’iza Mozambique na SADEC, mu kugarura no kubungabunga umutekano muri iyo Ntara.

Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Mozambique, bamaze guhura inshuro nyinshi, ndetse Umukuru w’Igihugu cya Mozambique akaba aherutse kugirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, ku wa 25 Mutarama 2024, aho yaganiriye na mugenzi we ku bijyanye n’imikoranire y’ibihugu byombi.

Umubano w’ibihugu byombi warushijeho gutera imbere kuva aho u Rwanda rufunguriye Ambasade yarwo muri Mozambique, muri Kamena 2019, ndetse na Mozambique igafungura Ambasade yayo mu Rwanda muri Mata 2022, hakaba hamaze gushyirwa umukono ku masezerano atandukanye, ari mu Butabera, Umutekano no kurwanya ibyihebe, ubuhahirane, ubuhinzi n’ibindi, ndetse hakaba harasinywe n’amasezerano akuraho visa ku bafite impapuro z’inzira (passports) z’ibihugu byombi, mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza rw’abantu, ndetse n’ishoramari mu bihugu byombi.

Igihugu cya Mozambique gicumbikiye Abanyarwanda benshi, biganjemo abakora umwuga w’ubucuruzi, hakaba hari kandi n’abanyeshuri biga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no gucukura no gutunganya ibikomoka kuri gaz na petroli (Masters in hydrocarbon and petroleum engineering).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza – Francis Gatare abwira abitabiriye Rwanda Day

Ku munsi wa mbere wa Rwanda Day i Washington D.C, tariki 2 Gashyantare 2024, ba rwiyemezamirimo, abayobozi mu rwego rw’imari n’abashoramari bahuriye mu Nama yiga ku Bukungu, yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB). Bagaragarijwe uko Ubukungu bw’u Rwanda buhagaze Iyi nama yagarutse ku mikorere y’urwego rw’abikorera mu Rwanda, n’amahirwe y’ishoramari arurimo. Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, Francis Gatare, yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda buzamuka neza, ahanini bishingiye ku ishoramari […]

todayFebruary 4, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%