Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu yafatanye abantu babiri amacupa 1615 y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi ku izina rya mukorogo.
Aba bantu bafatiwe mu mukwabu wakozwe n’Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) ku wa Kane tariki 1 Gashyantare, mu mudugudu wa Mushoko, akagari ka Rwaza mu murenge wa Rugerero.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya magendu, bakimara kubona amakuru yizewe ko hari inzu yahinduwe iduka ry’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu, yinjijwe mu gihugu n’abantu babiri bafatanyije ubwo bucuruzi, bakoze umukwabu hafatirwa mu cyuho umugore ufite imyaka 43 y’amavuko, wari uri muri iyo nzu yacururizwagamo.”
Uyu mugore amaze gufatwa hakurikiyeho gushakisha mugenzi we bafatanyaga na we aza gutabwa muri yombi, bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakomeze iperereza.
SP Karekezi yaburiye abakomeje kwishora mu bucuruzi bwa magendu n’ibitemewe ko ibikorwa byo kubashakisha bizakomeza bagafatwa bagakurikiranwa.
Post comments (0)