Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita nku biribwa (PAM) riratangaza ko ririmo guhabwa amakuru avuga ko hari abantu bari kwicwa n’inzara muri Sudani.
Ni mu gihe umubare w’abarembejwe n’ikibazo cy’inzaranawo ngo wikubye kabiri mu mwaka umwe ushize bitewe n’intambara yatumye imfashanyo zigoboka abasivili zitabageraho.
PAM yasabye ingabo za leta ndetse n’izumutwe wa Rapid Support Forces (RSF) zayigometseho gutanga agahenge kugirango imfashanyo z’ibiribwa zibashe kugezwa ku bantu bagera hafi muri miliyoni 18 bugarijwe n’inzara.
Muri abo miliyoni 18 harimo abagera kuri miliyoni 5 bamerewe nabi cyane babarizwa ahanini mu bice intambara yazahaje kurusha ibindi.
Mu itangazo PAM yashyize ahagaragara yatangaje ko umuntu umwe mu icumi ariwe ubasha kubona imfashanyo mu turere twa Khartoum, Darfur na El Gezira aho ingabo z’umutwe wa RSF ziheruka kugaba ibitero.
Intambara yo muri Sudani yatangiye muri Mata umwaka ushize hagati y’ingabo za Leta n’iza RSF zayigometseho biturutse ku kutumvikana kuri gahunda yo gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivili
Impande zombi zari zisangiye ubutegetsi n’abasivili nyuma y’uko Omar al-Bashir wari Perezida ahiritswe ku butegetsi mu 2019. Ibiganiro bigamije kurangiza intambara mu nzira y’amahoro kugeza ubu ntacyo byatanze.
PAM iravuga ko igerageza gushakisha uko yakwizezwa umutekano kugira ngo ishobore kugoboka abaturage ba El Gezira biganjemo abahahungiye bavuye i Khartoum.
Minisitiri w’Urubyiruko Utumatwishima aratangaza ko uko u Rwanda ruhagaze kuva mu myaka 30 ishize rubohowe, bitanga icyizere cy’uko ruzaba igihangange nka Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA). Yabitangarije mu kiganiro kivuga u Rwanda mu myaka 30 ishize, ikiganiro yatangiye muri Rwanda Day, iri kubera muri Washington DC muri (USA), aho yagaragaje ko u Rwanda rumaze 1/18 cy’imyaka Amerika imaze yiyubaka, bityo ko narwo ruzaba igihanganye Abanyarwanda nibakomeza kubaha izina rya […]
Post comments (0)