Abayobozi bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Israheli na Misiri bahuriye i Cairo mu biganiro ku masezerano yo guhagarika intambara mu Ntara ya Gaza no kurekura abafashwe bunyago n’umutwe wa Hamas.
Hagati aho abayobozi ku rwego mpuzamahanga basabye leta ya Israheli kuba iahagaritse ibitero iteganya kugaba mu mujyi wa Rafah uri mu majyepfo ya Palesitina ahari za batayo z’abarwanyi ba Hamas bivanze n’abaturage b’Abanyapalestina babarirwa muri za miliyoni bahahungiye intambara.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yabwiye abanyamakuru ko afite icyizere ko ibiganiro hagati y’impande zombi bitanga umwanzuro wo guhagarika intambara no kurekura imbohe, ibyo bikaba byahagarika ibitero simusiga byategurwaga ku mujyi wa Rafah.
Minisitiri w’Intebe wa Israheli, Benjamin Netanyahu, avuga ko Abanyepalestina bahungiye muri Rafah bazahabwa inzira yo gusohoka banyuze hafi y’umupaka ako karere gahana n’igihugu cya Misiri. Gusa ntiyavuze aho bazajyanwa.
Umuryango w’Abibumbye wo wavuze ko nta ruhare uzagira mu kwimura Abanyepalistina ariko Misiri yavuze ko izabemerera kwambuka umupaka wayo.
Ku wa mbere ingabo za Israheli zabohoje abaturage bayo babiri ariko Abanyepalestina 74 bagwa muri iyo ntambara
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, byagarutse ku kwagura Ubutwererane hagati y’ibihugu byombi. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko abayobozi bombi bahuye kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare ku ruhande rw’Inama ya 11 ihuza abagize Guverinoma zo hirya no hino ku Isi (World Governments Summit), yiga ku miyoborere, iri kubera I Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Mu butumwa bwashyizwe kuri X ya Village […]
Post comments (0)