Mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, Akagari ka Ruli, Umudugudu wa Karama kuri uyu wa kabiri tariki 13 Gashyantare 2024 inzu y’umuturage yafashwe n’inkongi y’umuriro ihitana umwana we w’umwaka umwe n’amezi abiri.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yatangarije Kigali Today ko iyi nkongi yafashe iyi nzu mama w’umwana amusize mu nzu agiye ku isoko guhaha.
Ati “ Iyi nkongi yafashe iyi nzu igihe nyina, yasize umwana aryamye mu nzu, akajya mu mujyi wa Nyamabuye guhaha”.
SP Habiyaremye atanga ubutumwa ku babyeyi kujya birinda gusiga abana bato mu nzu bonyine kuko igihe habayeho impanuka bibatwarira ubuzima.
Ati“Umwana muto ntaba azi ubwenge ntaba abasha kwitabara no kwitabariza bisaba ko haba hari abantu bakuru hafiye ni byiza ko umubyeyi amusiga yizeye umutekano we”.
Ubundi butumwa SP Habiyaremye yatanze ni ku bantu bubaka inzu ko bakwiye kujya bakoresha ibikoresho bifite ubuziranenge cyane iby’amashanyarazi kuko usanga iyo hakoreshejwe insinga zitujuje ubuziranenge biri mu biteza inkongi.
Post comments (0)