Inkuru Nyamukuru

Polisi yafashe telefone zibwe zirenga 300

todayFebruary 14, 2024

Background
share close

Polisi y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu Karere ka Nyarugenge, yafashe ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe byibwe, birimo telefoni zigendanwa 308, n’abantu barindwi bacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.

Abo bantu uko ari barindwi bafashwe ku wa Kabiri, tariki ya 13 Gashyantare, barimo abacuruzi bagura ibikoresho byakoreshejwe byibwe, ndetse n’abatekinisiye bagiye bahindura nimero ziranga ibyo bikoresho (serial number).

Uretse telefone ngendanwa, hafashwe n’ibindi bikoresho birimo telefone nini zizwi nka tablets 28, mudasobwa zigendanwa 4 n’imwe ikoreshwa mu biro (desktop). 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko mu bafashwe harimo umwe wafatanywe telefone 110 zose.

Yagize ati: “Abafashwe ahanini ni abagura n’abacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga n’iby’amashanyarazi byakoreshejwe byibwe, aho umwe muri bo wenyine yafatanywe telefoni 110. Baracyekwaho gukorana n’abajura biba ibyo bikoresho cyane cyane telefoni zigendanwa, mudasobwa na televiziyo.

ACP Rutikanga yatanze umuburo ko ibikorwa bya Polisi byo kubashakisha no kubafata bikomeje mu rwego rwo guhashya ubu bujura, butizwa umurindi n’abagura ibyo bikoresho.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amerika, Israheli na Misiri mu biganiro by’agahenge muri Gaza

Abayobozi bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Israheli na Misiri bahuriye i Cairo mu biganiro ku masezerano yo guhagarika intambara mu Ntara ya Gaza no kurekura abafashwe bunyago n’umutwe wa Hamas. Hagati aho abayobozi ku rwego mpuzamahanga basabye leta ya Israheli kuba iahagaritse ibitero iteganya kugaba mu mujyi wa Rafah uri mu majyepfo ya Palesitina ahari za batayo z’abarwanyi ba Hamas bivanze n’abaturage b’Abanyapalestina babarirwa muri za miliyoni bahahungiye intambara. […]

todayFebruary 14, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%