Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Urugomero rwa Nyabarongo rugiye gucanira n’abaruturiye

todayFebruary 16, 2024

Background
share close

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda (REG), buratangaza ko mu rwego rwo gufasha abaturage bo mu Karere ka Muhanga, kungukira bwa mbere ku rugomero rwa Nyabarongo ya mbere ruhubatse, harimo gushyirwa agashami gato kazajya kageza umuriro ku batuye Umurenge wa Mushishiro ahubatse urwo rugomero.

Harimo gushyirwaho agashami kazajya kegeza amashanhyarazi yihariye mu Murenge wa Mushishiro no mu cyanya cy’inganda cya Muhanga

Inzego z’ubuyobozi zitangaza ko ibyo birimo gukorwa, kugira ngo gahunda yo guha amashanyarazi bwa mbere umuturage wegereye urugomero ishyirwe mu bikorwa, kuko kugeza ubu hari abatuye mu Murenge wa Mushishiro batagiraga umuriro w’amashanyarazi, kubera imiterere y’umuyoboro mugari uyabagezaho.

Ubusanzwe amashanyarazi akorerwa kuri Nyabarongo ya mbere ahita yoherezwa ku muyoboro mugari, kuri Sitasiyo ya Kilinda mu Ntara y’Iburengerazuba akabona koherezwa mu bice bitanduanye by’Igihugu, bivuze ko abatuye Umurenge wa Mushishiro babonaga amashanyarazi yabanje kunyura n’ubundi i Kilinda.

Ibyo bivuze ko uwo Murenge n’indi iwegereye mu Turere twa Muhanga na Ngororero, babonaga cyangwa bakabura amashanyarazi mu buryo bwa rusange, ku buryo hari n’abo insinga zanyuraga hejuru bari mu kizima ukajya gucanira ab’ahandi.

Mu rwego rwo kubafasha koroherwa no kubona umuriro w’amashanyarazi, REG yatangiye kububakira agashami gato ku rugomero kazajya kabagezaho amashanyarazi atagombye kujya kuzenguruka za Kilinda, ayo mashanyarazi kandi akazanoherezwa mu cyanya c’inganda cya Muhanga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’imboni y’Akarere ka Muhanga, Soline Nyirahabimana, atangaza ko guhindura uburyo amashanyarazi yageraga ku baturage bizateza imbere ikoreshwa ry’ingufu zikenewe mu Karere ka Muhanga, by’umwihariko aharimo kubakwa inganda.

Agira ati “Amashanyararazi yajyaga abanza kuzenguruka akajyai Kilinda mbere yo kugera ku baturiye urugomero, ibikorwa remezo birimo kongerwaho rero bizatuma abatuye Umurenge uru rugomero ruherereyemo bagerwaho n’amashanyarazi byoroshye, kandi na Muhanga muri rusange by’umwihariko uruganda rukora sima, rukazahabwa amashanyarazi yihariye”.

Guha amashanyarazi yihariye uruganda rwa sima (Anjia Cement Prefabricated) rwubatse mu cyanya cy’inganda cya Muhanga, n’Imirenge yegereye urugomero rwa Nyabarongo ya mbere, bizagabanya bya hato na hato ibura ry’amashanyarazi muri ibyo bice, kuko bizaba bifite amashanyarazi atanyura mu bindi bice.

Urugomero rwa Nyabarongo ya mbere rwatashywe mu mwaka wa 2015, rufite ubushobozi bwo gutanga Megawati 28, ubwo Perezida Kagame yarutahaga ku mugaragaro, yasabye ko ahubatse ingomero z’amashanyarazi hose, abaturage bahaturiye baba aba mbere mu kuyagezwaho.

Gahunda yo gutanga amashanyarazi hirya no hino mu Gihugu nk’uko biteganywa n’icyerecyezo 2017 mu Karere ka Muhanga iri hejuru ya 80%, ku buryo ngo hari icyizere cy’uko ingengo y’imari y’uyu mwaka izasozwa bageze hafi 90%.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyuma y’isubikwa ry’urubanza rwa Kabuga, IMRCT igiye gufunga imiryango

IMRCT, urwego rwasigaranye inshingano zo kurangiza imanza za Jenoside zaburanishwaga n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ku Rwanda (TIPR), kuwa Gatanu rwatangaje ko ruzafunga imiryango y’ibiro bya Kigali ku itariki 31 Kanama 2024. Umwanditsi mukuru wa IMRCT Abubacar Tambadou yasobanuye ko icyemezo cyo gufunga ibiro byabo i Kigali, cyafashwe nyuma y’isubikwa ry’igihe kitazwi ry’urubanza rwa Félicien Kabuga muri Kanama 2023 ku mpamvu z’uburwayi. Aganira n’itangazamakuru kuwa Gatanu, Abubacar Tambadou yaragize ati « Duhindura […]

todayFebruary 16, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%