Inkuru Nyamukuru

Perezida wa Brazil yasabye ko intambara yibasiye intara ya Gaza ihagarara

todayFebruary 16, 2024

Background
share close

Perezida Luiz Inacio Lula da Silva wa Brazil yamaganye intambara hagati ya Israheli na Hamas mu ntara ya Gaza mu cyo yise ko ari igihano rusange ku batuye iyo ntara.

Perezida Lula yabivuze ubwo yari amaze guhura na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi ku murwa mukuru wa Cairo.

Lula yagejeje ijambo ku nama ihuje ibihugu bigize umuryango w’Abarabu, baganira kuri Palestina, imaze amezi agera kuri ane yibasiwe n’intambara.

Mu ijambo rye Perezida Lula yasabye ko iyi ntambara itesha agaciro ikiremwamuntu, ikwiye guhita ihagarara. Yagaragaje ko ikirimo gukorwa ari uguhana abantu bose nta numwe usigaye.

Amahanga akomeje gusaba Israheli guhagarika ibikorwa byayo bya gisirikare bimaze gusenya igice kinini cya Palestina no gukura abantu benshi mu byabo.

Perezida Lula yasabye ko habaho ihagarikwa ry’intambara byihutirwa kugirango imfashanyo z’ubutabazi zigere ku bazikeneye no kurekura bidatinze abashimuswe.

Mu ijambo yagejeje ku Muryango w’Abarabu, Lula yagize ati: “Nta mahoro ashobora kubaho hatarabaho igihugu cya Palesitina, cyumvikanyweho kandi cyemewe ku rwego mpuzamahanga, harimo akarere ka Gaza na Sijordaniya, na Yeruzalemu y’Iburusirazuba nk’umurwa mukuru wacyo.”

Minisiteri y’ubuzima ku ruhande rwa Hamas ivuga abantu 28,663, bamaze kugwa mu bitero Israheli imaze igihe igaba mu ntara ya Gaza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Budage n’u Bufaransa byasinye amasezerano mu bya gisirikare na Ukraine

Aya masezerano ibi bihugu bivuga ko yinjiye mu mateka yasinyiwe mu ruzinduko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, kuri uyu wa gatanu yagiriy mu Budage n’u Bufaransa. Muri Nyakanga umwaka ushize, ku ruhande rw’inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye muri NATO yabereye mu murwa mukuru wa Lituania, Vilnius, ibihugu birindwi bya mbere bikize kw’isi G7 byasinye itangazo rivuga ko byiyemeje ko buri kimwe kimwe kizagirana amasezerano yihariye na Ukraine. Nyuma yaho, ibindi bihugu […]

todayFebruary 16, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%