Guverinoma ya Senegal yatangaje ko yarekuye abantu barenga 200 bari bafungiye ibya politiki.
Minisiteri y’ubutabera yatangaje ko aba mbere 134 batashye kuva ku wa kane, mugihe kuri uyu wa Gatanu abandi 90 aribwo basohotse muri gereza.
Souleymane Djim, umwe mu bagize urugaga rw’imiryango y’imfungwa za politiki, yatangaje ko abandi banyururu 500 nabo bazafungurwa vuba aha.
Ariko nta kanunu kugeza ubu ko kurekura umuyobozi wa mbere mu batavuga rumwe na leta, Ousmane Sonko, na Bassirou Diomaye Faye umwungirije mu ishyaka rye Pastef – Les Patriotes, bafunze kuva mu mwaka ushize.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko abantu barenga igihumbi batawe muri yombi kuva mu 2021, ubwo Sonko yari atangiye guhangana n’ubutegetsi bwa Perezida Macky Sall, biza kuvamo imyigaragambyo ikomeye yaguyemo abantu 14.
Hagati aho, Umuryanago w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba, CEDEAO, usanzwe ubarizwamo Senegal irifuza ko hashyirwaho indi tariki idatinze y’amatora y’umukuru w’igihugu.
CEDEAO kandi yasabye abanyapolitiki ba Senegal gushyira imbere ibiganiro.
Kuwa kane, uru rukiko rwasheshe iteka rya Perezida Macky Sall ryagenaga ko amatora azaba tariki ya 15 Ukuboza ruvuga ko binyuranyije n’itegeko nshinga.
Macky Sall yabanje kuburizamo amatora yari atenganyijwe ku ya 25 Gashyantare. Manda ye ikazarangira ku itariki ya 2 Mata 2024.
U Rwanda na Namibia byasinyanye amasezerano rusange y’ubutwererane agamije kurushaho kwihutisha ubufatanye mu bucuruzi, ubukungu no guhanahana ubumenyi hagati y’ibihugu byombi. Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Namibia Jenelly Matundu. Aba bayobozi bombi bahuriye I Addis Ababa muri Ethiopia ku ruhande rw’Inama isanzwe ya 44 y’Akanama k’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bwa […]
Post comments (0)