Inkuru Nyamukuru

Senegal: Icyemezo cyo gusubika amatora y’umukuru w’Igihugu cyateshejwe agaciro

todayFebruary 16, 2024

Background
share close

Inama y’igihugu ishinzwe kurinda iremezo ry’itegeko nshinga muri Senegal yasheshe icyemezo cyari cyafaswhwe na Perezida Mcky Sall gisubika amatora y’umukuru w’igihugu yagombaga kuba mu mpera za Gashyantare.

Icyemezo gisubika amatora cyari cyatangajwe na Perezida Macky Sall, cyatumye abaturage bigabiza imihanda hirya no hino mu gihugu bamagana iryo subika.

Perezida Sall yari yatangaje ko ayo matora azaba hagati mu Ukuboza, ndetse biza kwemeza n’Inteko ishinga amategeko ko azaba tariki ya 15 Ukuboza.

Iyi nama yafashe n’umwanzuro wo gusesa iteka rya Perezida ryo ku itariki 3 Gashyantare ryahinduye ingengabihe y’amatora mu gihe hari hasigaye ibyumweru bitatu gusa ngo abe. Yanavuze ko kuri ubu amatora adashobora kuba nk’uko byari biteganijwe, isaba inzego zibishinzwe gutegura amatora byihutirwa.

Abanyapolitike batavuga rumwe na leta bavuga ko bafata icyemezo cya Perezida Sall cyo gusubika amatora nka kudeta.

Icyo cyemezo cyari cyanenzwe bikomeye n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga yakomeje gusaba Perezida Macky Sall kwisubiraho agategura amatora.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Senegal: Abarenga 200 bari bafungiye ibibazo bya politike barekuwe

Guverinoma ya Senegal yatangaje ko yarekuye abantu barenga 200 bari bafungiye ibya politiki. Minisiteri y’ubutabera yatangaje ko aba mbere 134 batashye kuva ku wa kane, mugihe kuri uyu wa Gatanu abandi 90 aribwo basohotse muri gereza. Souleymane Djim, umwe mu bagize urugaga rw’imiryango y’imfungwa za politiki, yatangaje ko abandi banyururu 500 nabo bazafungurwa vuba aha. Ariko nta kanunu kugeza ubu ko kurekura umuyobozi wa mbere mu batavuga rumwe na leta, […]

todayFebruary 16, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%