Inkuru Nyamukuru

U Budage n’u Bufaransa byasinye amasezerano mu bya gisirikare na Ukraine

todayFebruary 16, 2024

Background
share close

Aya masezerano ibi bihugu bivuga ko yinjiye mu mateka yasinyiwe mu ruzinduko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, kuri uyu wa gatanu yagiriy mu Budage n’u Bufaransa.

Muri Nyakanga umwaka ushize, ku ruhande rw’inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye muri NATO yabereye mu murwa mukuru wa Lituania, Vilnius, ibihugu birindwi bya mbere bikize kw’isi G7 byasinye itangazo rivuga ko byiyemeje ko buri kimwe kimwe kizagirana amasezerano yihariye na Ukraine. Nyuma yaho, ibindi bihugu birenga 30 nabyo byarishyizeho umukono.

U Bwongereza ni bwo bwabaye ubwa mbere kuyashyiraho umukono muri Mutarama uyu mwaka, ubwo Minisitiri w’intebe, Rishi Sunak, yari i Kiev, umurwa mukuru wa Ukraine. Aya masezerano afite igihe cy’imyaka icumi.

U Budage n’u Bufaransa bikaba nabyo byiyongereyeh ndetse biteganyijwe ko n’ibindi icumi nabyo biri hafi. Birimo nk’u Buholandi, Romania, Polond na Denmark.

Bene aya masezerano ateganya gukomeza gutera inkunga mu bya gisirikare no mu by’umutekano, by’umwihariko kuvugurura ibigo bikora intwaro bya Ukraine, guha imyitozo ingabo zayo, no gusangira amakuru y’ubutasi.

U Budage n’u Bufaransa byasinye aya masezerano mu gihe ibihugu bitera inkunga Ukraine, kw’isonga harimo Leta zunze ubumwe z’Amerika, bifite ibibazo byo gukomeza kuyifasha, kandi Ukraine ivuga ko igiye kubura intwaro n’amasasu.

Ariko minisitiri w’intebe w’u Budage, Olaf Scholz, yavuze ko amasezerano basinye ari inshingano idasubirwaho yo kudatererana Ukraine. Yatangaje ko guverinoma ye igiye guhita itanga amayero miliyari 1.1.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Polisi yatanze umuburo ku bafite ibikorwa biteza urusaku rubangamira abandi

Polisi y’u Rwanda yasabye abantu abantu bakora ibikorwa bitandukanye biteza urusaku rubangamira abaturanye nabyo, kubyirinda kuko hashyizweho amategeko abihana. Ni nyuma y’uko hagiye humvikana abaturage bagaragaza ko babangamirwa n’urusaku ruterwa ahanini n’abakora ubushabitsi cyane cyane mu masaha y’ijoro; nk’abafite ibikorwa by’ubucuruzi, ubukerarugendo, utubari, hoteli n’amacumbi, ibikorwa by’ubwubatsi, iby’amakoraniro, insengero, imisigiti n’ibindi. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, arasaba abakora bene ibyo bikorwa biteza urusaku […]

todayFebruary 16, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%