Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Namibia byasinyanye amasezerano mu bukungu n’ubucuruzi

todayFebruary 16, 2024

Background
share close

U Rwanda na Namibia byasinyanye amasezerano rusange y’ubutwererane agamije kurushaho kwihutisha ubufatanye mu bucuruzi, ubukungu no guhanahana ubumenyi hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Namibia Jenelly Matundu.

Aba bayobozi bombi bahuriye I Addis Ababa muri Ethiopia ku ruhande rw’Inama isanzwe ya 44 y’Akanama k’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bwa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Mu rwego rwo guhanahana ubumenyi, muri Werurwe 2023, Perezida w’Inama y’Igihugu yo ku rwego rwa Sena muri Namibia, Lukas Sinimbo Muha wari uri mu ruzinduko rw’iminsi 5 mu Rwanda, yavuze ko hari byinshi we n’itsinda yari ayoboye bazigira mu Rwanda ku buryo bazabishingiraho bahindura amwe mu mategeko y’iwabo muri Namibia.

Umubano w’u Rwanda na Namibia mu bya dipolomasi watangiye mu mwaka wa 1990, ndetse ugenda wagukira mu nzego zitandukanye zirimo n’umutekano hagati y’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko z’Ibihugu byombi.

Guhera mu mwaka wa 2015, nibwo Polisi y’u Rwanda (RNP) na Polisi ya Namibia zasinye amasezerano y’ubufatanye cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa. Kugeza mu 2022, Abapolisi bakuru 15 ba Namibiya bari bamaze gusoza amasomo ya ba ofisiye bakuru mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda.

Uretse mu bijyanye n’umutekano, u Rwanda na Namibia bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu gusangira ikirere cy’ibihugu byombi agamije kurushaho kwimakaza ubucuruzi, n’iterambere ry’ubukerarugendo no kwakira abantu mu Karere.

Mu 2018, Perezida Paul Kagame ubwo yari Umuyobozi w’ umuryango w’Afurika yunze ubumwe yagiriye uruzinduko muri Namibia aho yagombaga kwitabira inama ya 38 isanzwe y’ Umuryango w’Ubukungu uhuza ibihugu by’ Afurika y’ Amagepfo SADC.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Paul Kagame yerekeje muri Ethiopia

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye inama isanzwe ya 37 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri Afurika Yunze Ubumwe. Perezida Kagame nk’umuyobozi w’itsinda rishinzwe amavugurura mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe, azagaragariza abitabiriye iyo nama raporo y’aho ayo mavugururwa amaze imyaka umunani ageze ashyirwa mu bikorwa. Muri Nyakanga 2016 nibwo Perezida Kagame yahawe inshingano zo gutegura no gukurikirana amavugurura akenewe muri iyo Komisiyo […]

todayFebruary 16, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%