Mu mezi atatu ashize, abantu 70 bafatiwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda byo kurwanya ubujura bw’amatungo, byakorewe mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko abafashwe ari abiba amatungo maremare n’amagufi bakanayabaga, abikorezi bakageza inyama aho zigurishirizwa.
Ati “Inyama z’aya matungo zigurishirizwa ahacururizwa inyama (boucheries), mu tubari, mu maresitora n’ahandi hatandukanye”.
Mu bafatiwe muri ibi bikorwa, 34 bafatiwe mu Karere ka Muhanga, 19 bafatirwa mu Karere ka Nyagatare, mu gihe abasigaye bafatiwe mu turere twa Kamonyi, Nyanza, Huye na Kicukiro.”
ACP Rutikanga avuga ko mu gihe cy’amezi atatu ashize, inka 56 zibwe, mu bikorwa Polisi yakoze habasha gufatwa ibilo 900 by’inyama.
Kugira ngo aba bajura bafatwe byagizwemo uruhare n’abaturage badashyigikiye ibikorwa by’ubujura bw’amatungo, batanga amakuru afasha mu gufata abacyekwaho kubigiramo uruhare.
ACP Rutikanga “Hari andi makuru dufite y’abacyekwaho kuba bakorana n’abiba amatungo, barimo abacuruza inyama n’abafite utubari n’amahoteli, bagira uruhare mu gutiza umurindi ubu bujura. Hari n’abamotari ndetse n’abashoferi batwara inyama mu buryo bunyuranyije n’amategeko”.
ACP Rutikanga yakanguriye abajura kureka kwijandika mu bikorwa nk’ibyo, kuko kubirwanya bikomeje hose mu gihugu, kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.
Kuva mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize, hamaze gufatwa tone enye z’inyama zitari zujuje ubuziranenge, ziratabwa kuko inyama zacurujwe muri ubwo buryo zigira n’ingaruka ku buzima bw’abantu, kubera ko ayo matungo aba yabazwe mu buryo butujuje ubuziranenge.
Ingingo ya 5 y’amabwiriza N˚DGO/REG/003 yo ku wa 25/04/2022 agenga ubucuruzi bw’inyama mu Rwanda, ivuga ko umucuruzi uwo ari we wese wifuza gukora ubucuruzi bugengwa n’aya mabwiriza, agomba kubanza kubiherwa uruhushya n’Urwego ngenzuramikorere.
Ingingo ya 30 ivuga ko inyama zigenewe kuribwa n’abantu, zigomba guherekezwa n’icyemezo cy’uko zasuzumwe cyatanzwe n’umugenzuzi w’inyama w’ibagiro zabagiweho, kandi wabiherewe uburenganzira. Ibi byemezo amabagiro abikura ku Rwego ngenzuramikorere.
Ingingo ya 166 mu Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe, ariko atarenze Miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Post comments (0)