Inkuru Nyamukuru

Kurinda umutekano w’Abanyarwada nta muntu tuzabisabira uruhushya – Perezida Kagame

todayFebruary 19, 2024

Background
share close

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutazigera na rimwe rushidikanya, cyangwa ngo rusabe imbabazi uwo ari wese zo kurinda umutekano w’abaturage barwo, ndetse rutazigera rubisabira uruhushya rwo kubikora.

Perezida Kagame avuga ko kurinda umutekano w’Abanyarwada nta muntu azabisabira uruhushya

Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu nimugoroba, ubwo yitabiraga Inama nto ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo, yateguwe n’Akanama k’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU) gashinzwe amahoro n’umutekano.

Iyo nama yayobowe na Perezida wa Angola, João Lourenço umaze igihe ari n’umuhuza mu kibazo cya Congo, yitabirwa n’abandi bakuru b’Ibihugu barimo Félix Antoine Tshisekedi wa DR Congo, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ndetse na William Ruto wa Kenya.

Perezida Kagame muri iyo nama yavuze ko kurinda umutekano w’Abanyarwada nta muntu uzigera abisabirwa imbabazi cyangwa uruhushya.

Yagize ati “U Rwanda ntiruzigera na rimwe rushidikanya cyangwa ngo rusabe imbazi uwo ari we wese, mu kurinda umutekano w’abaturage barwo, ndetse rutazigera rubisabira uruhushya rwo kubikora.”

Yakomeje avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga Miliyoni, nta kintu cyangwa umuntu wakongera gusubiza u Rwanda muri ibyo bihe rwanyuzemo.

Ati “Twabuze abantu barenga Miliyoni mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nta kintu cyangwa se umuntu uwo ari we wese tuzemerera ko yadusubiza muri ibyo bihe.”

Perezida Kagame yakomoje no ku bibazo by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside kuba warihuje mu bufatanye n’Ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bikwiye gushakirwa igisubizo bigakemurwa mu maguru mashya.

Yavuze kandi ko u Rwanda rwiyemeje gushyira mu bikorwa gahunda zose zo gushakira amahoro uburasirazuba bwa DRC, binyuze muri gahunda zashyizwemo z’akarere.

Perezida Kagame yagaragaje ikibazo cy’umutwe wa FDLR mu bufatanye n’Ingabo za Leta ya DRC, nyuma y’uko mu minsi ishize Guverinoma y’u Rwanda igaragarije Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, impungenge rutewe n’ubufatanye bw’uyu mutwe w’iterabwoba n’Ingabo za Afurika y’Amajyepfo, SADC, mu mirwano zihanganyemo na M23.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abashaka gutera u Rwanda batumye rwongera imbaraga mu mutekano warwo

U Rwanda rwatangaje ko ruhangayikishyijwe bikomeye n’imyitwarire ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kwirengagiza amasezerano ya Luanda na Nairobi, ndetse n’imyitwarire ya ntibindeba ikomeje kugaragazwa n’umuryango mpuzamahanga ku bikorwa by’ubushotoranyi bya RDC n’ubufatanye hagati y’iki gihugu na FDLR. U Rwanda ruvuga ko abagaragaje icyifuzo cyo kuruhungabanyiriza umutekano batumye rurushaho kuwukaza Izi mpungenge zikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda ku itariki […]

todayFebruary 19, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%