Inkuru Nyamukuru

Ibihugu bigize itsinda rya G7 birateganya ibihano bishya ku Burusiya

todayFebruary 21, 2024

Background
share close

Abayobozi b’Ibihugu bikize cyane ku isi bihuriye mu itsinda rya G7 barateganya gufatira u Burusiya ibindi bihano mu nama izaba tariki 24 Gasjyantare, yanatumiwemo Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, ikazaba hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Mu itangano ryashyizwe hanze, u Butaliyani, buyoboye iri tsinda butangaza ko ibihugu bigize umuryango w’u Burayi bizatangaza ibihano bishya ku Burusiya, ndetse Amerika nayo ikazarushaho gukaza ibihano yafatiye icyo gihugu.

Umudiplomate w’u Butaliyani yavuze ko ibi byemezo bizaba bigamije gukuraho urujijo ku bibaza ko amahanga amaze gucika intege no kunanirwa gutera inkunga Ukraine.

Perezida Volodymyr Zelensky aherutse kuvuga ko gutinda kw’inkunga ya gisirikari bakura mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi bifite ingaruka ku basirikari babo bari ku rugamba mu gihe u Burusiya bukomeje kongera ibitero kuri iki gihugu.

Mu cyumweru gishize, abasirikari b’u Burusiya bafashe umujyi wa Avdiivka nyuma y’imirwano yari imaze amezi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ntawe urusha u Bufaransa kumenya intandaro y’ibibazo biri muri DRC – Umuvugizi wa Guverinoma

U Rwanda rwagaragaje ko u Bufaransa buzi neza kurusha abandi bose, intandaro y’ibibazo bibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), kandi ko ari cyo gihugu cyagakwiye gushinjwa amakosa yateje ibibazo by’ingutu bishingiye ku mutekano muke mu Karere k’ibiyaga bigari. Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Ibi bije bikurikira ibyatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa, yavuze ko icyo gihugu gihangayikishijwe cyane n’ibibera mu burasirazuba bwa Congo, […]

todayFebruary 21, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%