Perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo yatangaje ko amatora y’abadepite muri icyo gihugu azaba tariki ya 29 Gicurasi uyu mwaka.
Muri Afurka y’Epfo, ishyaka rigize imyanya myinshi mu nteko ni ryo rishyiraho umukuru w’igihugu. Kuri ubu ibipimo biragaragaza ko amatora aramutse abaye ubu, ishyaka rya ANC riri ku butegetsi ryabona amajwi ari hasi ya 50%. Ni ku nshuro ya mbere byaba bibaye mu myaka hafi 30 ishize, Afurika y’Epfo ibaye igihugu kigendera kuri demokarasi.
Ishyaka ANC riramutse ritabonye ubwiganze mu nteko byarisaba kwifatanya n’andi mashyaka mato mu gushyiraho guverinoma.
Kuba ari ishyaka rikomeje gutakaza icyizere mu Banyafurika y’Epfo, benshi babishyira ku kwiyongera k’urugomo, ibyaha, ubukungu butifashe neza, ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi n’ubushomeri mu rubyiruko.
Biteganijwe ko kuwa gatandatu, Prezida Ramaphosa azatangaza ku mugaragaro imigabo n’imigambi afitiye igihugu mu mujyi wa Durban, uherereye mu ntara ya KwaZulu-Natal.
Post comments (0)