Umwe mu bari mu gikorwa cyo gushakisha ubu bwato, avuga ko ubu bamaze kububona hasigaye kubumurikira abantu ndetse bakishimira intsinzi yo kugera ku ntego yo kuba ubu bwato bubonetse.
Inyandiko nke zivuga kuri ubwo bwato, zivuga ko Abadage baburoshye hafi y’inkengero z’ikiyaga cya Kivu ahitwa mu Musaho.
Mu bantu bakuze bagiye babazwa amakuru kuri ubu bwato, bavugako amateka y’uruhererekane nyemvugo (oral accounts) babajijwe n’Inteko y’Umuco, na bo bemeza ko ubwo bwato bwaroshywe mu kigobe cya Musaho koko, ariko ahitwa mu Rwintare.
Mu Rwintare ubu ni mu mudugudu wa Kagugu, Akagari ka Suri, Umurenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yatangaje ko izatangira kwakira kandidatire ku mwanya wa Perezida ndetse n’abagize Inteko Ishinga Amategeko kuva tariki 17 Gicurasi kugeza tariki 30 Gicurasi 2024. NEC ku itariki 19 Gashyantare 2024, yasohoye inyandiko ikubiyemo amabwiriza agenga amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yo mu 2024. Aya mabwiriza avuga ko kwakira kandidatire bizakorerwa ku cyicaro gikuru cya Komisiyo mu minsi y’akazi, guhera saa tatu za mu gitondo kugeza saa […]
Post comments (0)