Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Muhanga, ku wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare, yafashe abagabo batatu bacyekwaho kugira uruhare mu bujura bwa moto no kuzihindurira nimero iranga ikinyabiziga (Pulake).
Abafashwe ni umugabo w’imyaka 30 usanzwe ari umumotari n’abakanishi babiri; umwe ufite imyaka 48 na mugenzi we w’imyaka 36, ubwo bari mu gikorwa cyo guhinduranya ibyuma bya moto na nimero ziziranga, mu mudugudu wa Ruvumera, akagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Hagendewe ku makuru yizewe yatanzwe n’abaturage, ahagana ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo, nibwo abapolisi baguye gitumo umugabo usanzwe ari umumotari n’abakanishi babiri, ubwo bari mu gikorwa cyo guhinduranya ibyuma na pulake za moto batabashaga kugaragariza icyangombwa na kimwe cyerekana ko ari iz’umwe muri bo, niko guhita batabwa muri yombi.”
Yongeyeho ko imwe muri izo moto yaje no gusanganwa ideni ry’amande ku makosa yo mu muhanda angana n’ibihumbi 275Frw.
Yaburiye abishora mu bikorwa by’ubujura bw’ibinyabiziga kubihagarika kuko bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bagakurikiranwa.
Hamwe na moto bafatanywe, bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyamabuye kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, Gen Mubarakh Muganga, yakiriye intumwa zigizwe n’abarimu n’abanyeshuri 20 baturutse mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Nigeria, bari mu rugendoshuri. Izi ntumwa ziyobowe na Rear Admiral OM Olotu, Umuyobozi w’iri shuri rikuru, kuri uyu wa Gatatu nibwo basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, mu rugendoshuri batangiye ku ya 20 rukazageza ku ya 24 Gashyantare 2024. Ku cyicaro gikuru cya RDF, aba banyeshuri n’abarimu babo […]
Post comments (0)