Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame na Salva Kiir baganiriye ku bibazo by’umutekano mu Karere

todayFebruary 22, 2024 1

Background
share close

Perezida Paul Kagame yakiriye ndetse agirana ibiganiro na mugenzi we wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi muri iki gihe w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Salva Kiir Mayardit, n’intumwa ayoboye zirimo Dr. Peter Mathuki, Umunyamabanga Mukuru wa EAC.

Perezida Kagame na mugenzi we wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir bahuye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare, muri Village Urugwiro.

Mu bari baherekeje Perezida Salva Kiir, harimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ari nawe wamwakiriye ubwo yageraga mu Rwanda kuri uyu wa Kane.

Perezida Kagame na Salva Kiir, baganiriye ku kamaro ko gukemura intandaro y’umutekano muke mu karere, ndetse n’ibindi bikorwa by’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba.

Umuvugizi wa Perezidansi ya Sudani y’Epfo, Lily Adhieu Martin, yatangaje ko uru ruzinduko rwa Salva Kiir mu Rwanda nk’Umuyobozi w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, agomba kurukomereza mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu Burundi, aho azaganira n’abakuru b’ibyo bihugu.

Salva Kiir yateguye uru ruzinduko mu rwego rwo guhosha umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, nyuma y’uko iki gihugu kimaze igihe kivuga ko umutwe wa M23 uterwa inkunga n’u Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Bwongereza bwafatiye u Burusiya ibindi bihano 50

U Bwongereza, bwatangaje ibihano bishya bigera kuri 50 bwafatiye u Burusiya mugihe tariki 24 Gashyantare imyaka ibiri izaba ishize u Burusiya butangiye intambara muri Ukraine. Ibyo bihano u Bwongereza bwafatiye u Burusiya byerekeye abantu n’amasosiyete umunani akora intwaro, atunganya ibikomoka kuri peteroli n'ibindi. Ni ibihano bigamije kugabanya intwaro no n'amafaranga Perezida Putin akoresha mu ntambara muri Ukraine, nk’uko bitangazwa n’ibiro bya minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'u Bwongereza. Minisitiri ushunzwe ububanyi n'amahanga […]

todayFebruary 22, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%