U Bwongereza, bwatangaje ibihano bishya bigera kuri 50 bwafatiye u Burusiya mugihe tariki 24 Gashyantare imyaka ibiri izaba ishize u Burusiya butangiye intambara muri Ukraine.
Ibyo bihano u Bwongereza bwafatiye u Burusiya byerekeye abantu n’amasosiyete umunani akora intwaro, atunganya ibikomoka kuri peteroli n’ibindi.
Ni ibihano bigamije kugabanya intwaro no n’amafaranga Perezida Putin akoresha mu ntambara muri Ukraine, nk’uko bitangazwa n’ibiro bya minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bwongereza.
Minisitiri ushunzwe ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza, David Cameron, yatangaje ko ibi bihano bizatuma u Burusiya bukomwa mu nkokora mu ntambara burimo muri Ukraine, avuga ko yarenze ku mategeko mpuzamahanga.
Minisitiri Cameron yavuze ko amahanga agishyize hamwe mu gushyigikira Ukraine, nyuma y’imyaka ibiri icyo gihugu gitewe n’u Burusiya.
Yatangaje ko amahanga atakwihanganira umuyobozi ushoza intambara ngo agere ku ntsinzi ndetse ko ibihugu bizakomeza gushyigikira Ukraine, igihe cyose byasaba kujya mu rugamba rwo kwimakaza demokarasi.
Kugeza ubu, u Bwongereza bumaze gufatira ibihano u Burusiya, abantu, amasosiyete n’amashirahamwe agera ku 2.000.
Perezida wa Repubulika ya Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Salva Kiir Mayardit yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe. Akigera mu Rwanda ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare, Salva Kiir yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta. Perezidansi ya Sudani y’Epfo yatangaje ko muri uru ruzinduko rw’umunsi umwe biteganyijwe ko agirana ibiganiro na […]
Post comments (0)